Ubukwe mu ishusho y’abizera: Ese koko ni umuhango w’abantu cyangwa isezerano ry’iteka?
2 mins read

Ubukwe mu ishusho y’abizera: Ese koko ni umuhango w’abantu cyangwa isezerano ry’iteka?

Ubukwe ku bizera si umuhango gusa, ni ishusho y’ubusabane bwera hagati ya Kristo n’Itorero. Mu Byanditswe, ubukwe bukoreshwa nk’urugero rw’isezerano rikomeye riri hagati y’Umukiza n’abo yakijije. Uburyo ubukwe butegurwa, uburyo buhuza abageni, n’uburyo umunsi nyirizina w’ubukwe wubahirizwa, byose ni igicumbi cy’inyigisho y’ihishurirwa ry’ijuru no kugaruka kwa yesu.

Mu Byahishuwe 19:7-9 handitswe ngo: tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’umwana w’intama busohoye umugeni we akaba yiteguye ,Kandi ahawe kwambara umwenda w’ igitare mwiza, urabagirana utanduye. Hahirwa abatorewe ubukwe bw’ umwana w’intama.

Muri iyi mirongo, Itorero rifatwa nk’umugeni wa Kristo, utegereje ishyingiranwa ry’iteka, rizarangwa no kuba hamwe n’Umukiza mu bwami bw’ijuru. Ubukwe bw’abizera bwo ku isi buba ishusho y’iryo sezerano, n’ikimenyetso cy’uko abari muri Kristo bagomba kwiyitaho; mu kwizera, no gukomeza kwitegura umunsi mukuru w’ubukwe bwa Mesiya.

Gutegura ubukwe ni kimwe no gutegura umutima uzakira Kristo agarutseNk’uko. abageni bita ku myiteguro y’umunsi w’ubukwe, abizera nabo bagomba kwitegura ubukwe bwo mu ijuru. Ibi bisaba:Kwihana no kugendera mu nzira y’ubugingoKubaho mu butungane no kweraKugira ukwizera kudacogoraGukomeza umurimo w’Imana n’icyerekezo cy’Ubwami

Dr. Antoine Rutayisire umwe mubigisha bakunze kwigisha kubuzima bwabizera ninyigisho z’ubukwe, akunze kugaruka ku bukwe nk’ isezerano asobanura ko “ubukwe bwerekana uburyo Itorero rigomba kubana na Kristo. Nk’uko umugabo n’umugore baba ‘umubiri umwe’, niko n’umwizera aba umwe na Kristo mu buryo bw’umwuka.”

Dr. Antoine Rutayisire atanga inyigisho

Mu nyigisho zitangwa mu matorero atandukanye, abizera bibutswa ko ubukwe butigishwa gusa nk’umuhango wo ku isi, ahubwo ari uburyo bwo gusobanukirwa urukundo rwa Kristo n’ubudahemuka bw’umwizera mu rugendo rw’umwuka.

Abakirisitu benshi bavuga ko iyi nyigisho ibafasha kumva ko kubana n’Imana atari umwanya w’akanya gato ahubwo ari isezerano ridashira. Kandi ko ubukwe atari iherezo ry’urugendo, ahubwo ni intangiriro y’ubuzima bushya bw’umuryango uhamya Kristo. Ariko kandi, ni ishusho itwibutsa ko turi abageni ba Kristo, tugomba kwitegura kuzabana na we iteka, igihe azagarukira Itorero rye.

image by Gospel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *