Umunyabigwi mu gusiganwa ku magare Chris Froome yakoze impanuka ikomeye
1 min read

Umunyabigwi mu gusiganwa ku magare Chris Froome yakoze impanuka ikomeye

Chris Froome, wegukanye Tour de France inshuro enye, agiye kumara umwaka adakina nyuma y’impanuka ikomeye yagize mu myitozo mu mpanuka yabereye mu majyepfo y’u Bufaransa ibishobora no gushyira akadomo ku mwuga we.

Uyu Mwongereza w’imyaka 40 yajyanywe kwa muganga n’indege ya kajugujugu nyuma y’impanuka yabereye hafi ya Toulon mu Bufaransa, ahari intera ya kilometero 170 uvuye aho atuye i Monaco.

Itsinda rya Froome ryavuze ko iyo mpanuka yari “ikomeye,” ariko ko ari kugenda emererwa neza kandi atagize ikibazo ku mutwe nk’uko benshi bari babagizemo impungenge.

Ariko none nyuma yo kunyuzwa mu cyuma byerekanye ko Froome yavunitse urutirigongo rwo hasi ndetse yagize ikibazo ku bihaha bye bituma agorwa no guhumeka , kwinjiza umwuka no kuwusohora.

Ikinyamakuru cy’Abafaransa L’Équipe cyatangaje ko Froome atigeze ata ubwenge ku buryo igihe yageraga kwa muganga yabashije kuganira n’abaganga.

Chris Froome wavukiye i Nairobi muri Kenya, Yatwaye Tour de France bwa mbere mu mwaka 2013, nyuma aza kongera kuyegukana inshuro eshatu zikurikirana kuva mu mwaka 2015 kugeza 2017.

Abagabo bane bonyine Jacques Anquetil, Eddy Merckx, Bernard Hinault na Miguel Indurain ni bo begukanye Tour de France inshuro nyinshi kurusha Chris Froome.

Froome kandi yatwaye imidali ibiri ya bronze mu irushanwa ryo ku giti cye mu mikino Olempike yo mu mwaka 2012 no mu 2016, kandi yahawe igihembo cya OBE (Order of the British Empire) mu mwaka 2015 kubera uruhare rwe muri siporo yo gusiganwa ku magare.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Israel-Premier Tech, uri hafi gusoza amasezerano ye ku mpera z’uyu mwaka, biteganyijwe ko atazongera gukina muri uyu mwaka kubera ibikomere yatewe n’impanuka ndetse ashobora gusezera burundu cyane ko yari yarigeze gutangaza ko mu mwaka 2025 ashobora gusezera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *