Rwanda Shima Imana yahuje Rose Muhando na Theo Bosebabireba mu giterane yateguye
4 mins read

Rwanda Shima Imana yahuje Rose Muhando na Theo Bosebabireba mu giterane yateguye

Mu mpera z’iki Cyumweru, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba harabera igiterane gikomeye kizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba ari bo Rose Muhando wo muri Tanzania ndetse na Theo Bosebabireba wo mu Rwanda.

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council], kizabera muri Kayonza i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa.

Ni igiterane gitegerejwemo abaramyi n’abahanzi b’amazina akomeye barimo Rose Muhando, Theo Bosebabireba, Kabarondo Praise Team, amakorali n’abandi. Mbere y’uko iki giterane kiba, hari ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa bimaze gukorwa muri Kayonza.

Rev Baho Isaie wateguye iki giterane cy’i Kabarondo, yabwiye InyaRwanda ko iki giterane cyabanjiriwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa birimo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ubusambanyi, kurwanya ubusinzi, kugira inama urubyiruko mu buryo butandukanye aho bakoreye mu mirenge itandukanye yo muri Kayonza.

Yavuze kandi ko habaye n’imikino y’umupira w’amaguru yahuje imirenge itandukanye. Ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025 habaye Final hanatangwa ibihembo, ariko ibihembo nyamukuru bizatangirwa mu giterane. Mu bindi bikorwa bamaze gukora harimo no gufasha abatishoboye aho hatanzwe ubwisungane mu kwivuza, batanga amabati y’ubwiherero bugera kuri 20 buzubakwa muri Kayonza.

Abavugabutumwa bazigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane cyiswe “Igiterane cy’Ubutumwa bwiza no Kubohoka”, bamaze kugera mu Rwanda mu Karere ka Kayonza, abo akaba ari Ev. Alejandro wo muri Amerika, Bishop Dr Stephen Mutua wo muri Kenya, Ren Schuffman wo muri Amerika na Ev. Chance Walters wo muri Amerika.

Utundi dushya tuzabera muri iki giterane ni uko abazitabira, bazatahana impano binyuze muri tombola: z’amagare, telefone, radio na Televisiyo. Bizaba ari ibihe bidasanzwe kuko hazagaburwa ijambo ry’Imana rihembura imitima ndetse abitabiriye bakanatambira Imana mu ndirimbo zizayoborwa n’abahanzi b’ibyamamare barimo Rose Muhando.

Mu gihe abanyarwanda bose bategerezanyije amatsiko igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana 2025 kizabera #MuGihuguHose kuwa 29-31 Kanama 2025, abateguye igiterane cya Kabarondo bahisemo kugihuza na Rwanda Shima Imana 2025 aho hazashyirwaho umwanya wihariye wo gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda.

Rev Baho Isaie yabwiye InyaRwanda ati: “Tuzasoza dushima Imana kuko turi no mu bihe by’igiterane cya Rwanda Shima Imana iba ku rwego rw’igihugu, hari umwanya twateganyije wo gushima Imana ku byo yakoze n’ibyo ikomeje gukora ku gihugu cyacu.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, Amb. Prof. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu, yavuze ko “Rwanda Shima Imana ari igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’igihugu.

Inyandiko igenewe abanyamakuru igaragaza ko kwizihiza Rwanda Shima Imana muri uyu mwaka wa 2025, “bizibanda ku gushima Imana ku bw’ikiganza cyayo ku mahoro, umutekano, n’impinduka mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu cy’u Rwanda gikomeje kugeraho”.

Insengero z’amatorero n’amadini yose mu gihugu hose zizifatanyiriza hamwe mu masengesho, kuramya, guhimbaza Imana n’ubuhamya, hazirikanwa intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubumwe bw’igihugu, amahoro, umutekano n’impinduka mu mibereho myiza n’Iterambere ry’ ubukungu byimakajwe n’ubuyobozi bwiza.

Baho Global Mission [BGM] yateguye igiterane kigiye kubera muri Kayonza, yashinzwe ndetse iyoborwa na Rev. Pastor Baho Isaie wanamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo “Ntabwo Nzongera Kurira”, “Ibendera”, “Inzira”, “Ni nde Uhwanye nawe”, “Baho”, “Amasezerano” n’izindi.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook mu minsi ishize, Rev Baho Isaie yavuze ko yishimiye gutumira abantu bose “mu giterane gikomeye gishobora guhindura ubuzima bw’uzacyitabira, kizabera i Kabarondo”.

Ati: “Niba uri i Kabarondo cyangwa hafi aho, iki giterane ni icyawe! Ni igikorwa cyihariye cy’Imana tumaze igihe twitegura mu masengesho no mu gutegereza. Abakozi b’Imana basizwe bazakoreshwa mu kuvuga Ijambo ry’Imana, gusengera abarwayi, no kwizera ko Imana izakiza, ibohore, kandi izane agakiza.”

Yavuze kandi ko uretse iki giterane, hazaba n’inama yitwa “Fire Conference” yagenewe by’umwihariko abapasiteri n’abayobozi b’amatorero igihe cyo guhugurwa, gusubizwamo imbaraga no gusukwamo impano nshya.

Yagize ati: “Turabasaba amasengesho mu gihe dukomeje gutegura iki gikorwa kugira ngo byose bizagende neza, abantu bakizwe kandi bahinduke, kandi ubwiza bw’Imana bugaragarire i Kabarondo”.

Abazitabira iki giterane bazabasha no gupimwa indwara zitandura, ushaka kwipimisha ahabwe serivisi kandi ku buntu. Rev. Baho yavuze ko intego yabo nyamukuru ni uko benshi bava mu byaha bagatangira urugendo rw’agakiza.

Theo Bosebabireba na Rose Muhando bategerejwe i Kabarondo mu giterane cyateguwe na Rev. Baho Isiae

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *