
TOP 7 y’Indirimbo zagufasha Kuryoherwa na Weekend Yawe Uhimbaza Imana
Mu rugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana, abaramyi n’amakorari bakomeje kugaragaza impano zidasanzwe zihembura imitima y’abakunzi ba gospel mu Rwanda no hanze. Buri cyumweru, Gospel Today tubagezaho urutonde rw’indirimbo zirindwi ziri kuvugwa cyane, zikunzwe kurusha izindi mu mitima y’abaramyi ndetse zinafasha guhembura imitima yabaremerewe nabacitse intege. Uyu munsi twaguhitiyemo Top 7 songs ziyoboye izasohotse muri iki cyumweru:
1. Ndahiriwe – Alicia & Germaine
Indirimbo yuje ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’imigisha n’ubuzima bushya itanga. abaramyi bayo baributsa buri wese ko uburame tubona ari ubuntu bw’Imana.
2.Impundu – Tonzi ft Injiri Bola Choir
Tonzi yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba indirimbo zihembura, yifatanyije n’Itsinda Injiri Bola Choir. Impundu ni iy’ubwibone mu Mana, ishimangira intsinzi abizera baboneramo.
3.E Rafiki Shaka Zako – Papi Clever & Dorcas ft Merci
Aba baramyi bakundwa cyane mu Rwanda no hanze yarwo bongera kuduhumuriza, badutera inkunga yo kwizera no gukomeza inzira y’ubugingo. Indirimbo ifite umudiho woroshya umutima ariko kandi wuzuyemo imbaraga.
4.Uranyumva – David Kega ft El-Shaddai Choir
Ni indirimbo ivuga Imana yumva ugusenga k’umuntu wese uyiyambaza. Ifite amagambo yuje umwuka w’Imana aho korari, ishimangira ko Imana itajya itererana abayo.
5.Izina Rya Yesu – Believers Worship
Iyi ndirimbo ishimangira imbaraga n’ubushobozi biri mu izina rya Yesu Kristo. Abaramyi ba Believers Worship bayishyize mu buryo butuma abantu benshi barushaho guhamya ubuntu bwa Kristo.
6.Umugabane – True Promises
True Promises Choir yongeye gutaramira imitima ya benshi, yibutsa ko Yesu ari we mugabane w’ukuri. Indirimbo ifite ijwi ry’umwimerere ryo kuramya no gusabana n’Imana.
7.Akira Ishimwe – Family of Singers Choir
Korari Family of Singers ishimangira ko Imana ikwiriye ishimwe ryose. Indirimbo yuje ibyishimo n’amashimwe, inashishikariza abantu bose gusubiza icyubahiro Imana.
Izi ndirimbo zirindwi nizo ziyoboye izindi cyane mu bakunzi ba gospel muri iki cyumweru. Buri ndirimbo igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo guhembura, gukomeza abacitse intege mubugingo. Abaramyi bose muri rusange barashishikariza abantu bose kumva ubutumwa bwiza buri murizi ndirimbo no kuzisangiza abandi.