
SEE Muzik yakoze indirimbo nshya yise “Ntacyo” ayigaragarizamo ubuhanzi buhanitse abinyujije mu njyana ya Afro- Salsa
Umuramyi ukomeje kuzamuka cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, SEE Muzik, yongeye kugaruka n’indirimbo nshya yitwa “Ntacyo” [I Am Tied To Your Love oh], ihuza injyana ya Afro na Salsa, ikazana umudiho ugezweho ariko unafite ubutumwa bukomeye: Nta kintu na kimwe gishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.
Nubwo iyi ndirimbo “Ntacyo” ifite umudiho utuma abantu babyina ariko harimo inkuru yihariye ku buzima bw’uyu muhanzi nk’uko yasobanuye ati: “Nayanditse numva ndi kure y’Imana. Ariko nasanze Imana yo itadusiga — ahubwo ni twe tuyihunga. N’iyo twihishe, urukundo rwayo ruradukurikira.”
Uhereye ku makondera adasanzwe ya Salsa kugeza ku njyana ya Afrobeat, “Ntacyo” si indirimbo gusa — ni ibyishimo , abantu batekereza ku rukundo rw’Imana ndetse ikaba n’isengesho.
Yakozwe na Bdim, amashusho yayo ayoborwa na Enock Zera. Itewe inkunga na RevHeart Collective, ikaba yarateguwe mu buryo bugera ku mutima kandi igatuma ushimira Imana mu mbyino.
Mu magambo yayo, SEE Muzik ufite umwihariko wo gukora indirimbo mu njyana zikunzwe cyane n’urubyiruko, yerekana ukuri n’icyizere kidacogora: “Hashize igihe numva ibintu byancanze, hashize igihe numva ibintu byancanze, nziritswe n’urukundo rwawe, ntacyakunkuraho, ndabizi ko unkunda.”
Nk’uko SEE Muzik abishimangira, yavuze ko yifuza ko urubyiruko rubyinira Imana. Ati: “Iyi ni Afro-Salsa ikora ku mutima. Ndashaka ko urubyiruko rubyina, rukitekerezaho, kandi rukibuka ko n’ubwo waba wagiye kure hose, urukundo rw’Imana ruzahora rugushakisha.”
Itsinda rigari ryagize uruhare muri iyi ndirimbo nshya ya SEE Muzik:
-Label: RevHeart Collective
-Uwatunganyije amajwi: Bdim
-Mixing & Mastering: T Van
-Uwayoboye amashusho: Enock Zera
-Stylist: Phiona Dusenge
-Project Team: Edda Tumukunde & Inglide Keza Jesca
-Assistant DOP: Dir Bizzy
-Editor: Nassi
-Colorist: Editor Guy
-Ababyinnyi : TLC Dancing Family
SEE Muzik akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Recycles” yakoranye na Emeline Penzi ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 106 kuri Youtube, “Mwami Wakomeretse” imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 67, “Bajyahe” [Niwe Gusa] yakoranye na Aguilaaa, “Run No More” /Ntuhunge Gukira imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 53 n’izindi.
SEE Muzik uri kunyeganyeza inkuta z’umuziki nyarwanda ni muntu ki?
Patrick Cyuzuzo niyo mazina yiswe n’ababyeyi, ariko nyuma yo gutangira kuwukora nk’umuhanzi wigenga ufite intumbero zihamye yahisemo kwitwa ‘SEE Muzik’. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yavukiye ndetse akurira mu Rwanda.
Ni umuhanzi w’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukora injyana ya Afro-Fusion, R&B, Pop na EDM, akaba akunze kuririmba mu Cyongereza. Yakunze umuziki akiri muto. Kuva afite imyaka 6 yaririmbaga mu ishuri ryo ku cyumweru n’abana bagenzi be.
Ubunararibonye mu muziki yinjiyemo akiri umwana muto bwamufashije guhindura ubumenyi bwe bwa muzika kandi nk’umwana muto yabyinnye mu matorero y’imbyino gakondo, bituma agaragara kuri stage n’imbere y’abantu benshi akiri muto cyane.
Urugendo rwe rwa muzika rwatangiye mu 2009 ubwo yatorewe kujya muri korari y’abana bato yitwa Asante Children’s Choir, ari ho yatorejwe, agahabwa ubumenyi ku muziki, akaza no kuhabonera amahirwe yo gukora ingendo hirya no hino ku Isi ku bw’impamvu zo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, no gufasha abandi bana batari bafite amahirwe yo kwiga.
SEE Muzik yazengurutse Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari hamwe n’iyi korari y’abana. Yageze muri Leta zinyuranye za Amerika nka: Texas, California, Washington, Oregon, Arizona n’ahandi.
Ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko, yabashije kwandika indirimbo ye ya mbere, akora indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi wenyine mu mwaka wa 2016, icyo gihe akaba yarigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.
Igihe yari afite imyaka 17, SEE Muzik yinjiye mu itsinda ‘Sawuti Band’ ryakoraga umuziki wa Gospel ryasohoye indirimbo ebyiri, bagirana ibiganiro na bimwe mu binyamakuru bitandukanye. Ikibabaje ni uko iri tsinda rya Sawuti Band ryasenyutse mu mwaka 2018. Gusa SEE nta ntego yo kureka umuziki yari afite, akaba ari yo mpamvu akataje mu gukora umuziki ku giti cye
SEE Muzik avuga ko yinjiranye intego nyinshi mu muziki, akaba azanyurwa abonye abahanzi ba Gospel mu Rwanda bitabira ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Nifuza kugeza umuziki wanjye ku rwego mpuzamahanga (International Level). Mfite inzozi zo kumva umuziki wa Gospel nyarwanda uri ku rwego natwe dutumirwa mu ma Awards nka Dove Awards, Stella Awards, BET Awards n’izindi. Urubyiruko n’abandi ku Isi bakakira agakiza binyuze mu muziki nkora”.
Yavuze ko iyi ntego yimirije imbere igoye ariko akaba yizeye Imana. Anavuga ko hamwe no gukora cyane no kwisunga itangazamakuru, bizamufasha kugera ku ndoto ze. Yasabye abahanzi gukora umuziki mwiza, bakajya basohora igihangano kiri ku rwego mpuzamahanga.
Aragira ati: “Biragoye ariko abahanzi na media nidushyira hamwe bizakunda. Abahanzi natwe tugakora umuziki ufite quality iri hejuru, ndetse ishoboka ko n’amahanga bayumva ndetse bakanaziririmba bizakunda pe”.