
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 9 kuri 10 batsinze ibizamini bya Leta, itangaza n’uturere twitwaye neza kurusha utundi.
Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025, bigaragaza ko abanyeshuri barenga 8 mu 10 babikoze babashije gutsinda. Ibi bisobanuye ko urwego rw’ubumenyi rwiyongereye cyane, cyane cyane mu mashami ya Tekiniki n’Imyuga byatsindiwe ku kigero gihanitse cya 98%.
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, nibwo iyi Minisiteri yasohoye imibare igaragaza ko mu banyeshuri 106.418 biyandikishije gukora ibizamini, 106.079 ari bo byarangiye babikoze. Muri bo, 89% babashije gutsinda, bisobanuye ko bageze ku manota ya ngombwa yo hejuru ya 50%.
Mu isesengura ryakozwe hagendewe ku gitsina, abahungu batsinze ku kigero cyo hejuru cya 93,5% mu gihe abakobwa batsinze kuri 85,5%.
Mu byiciro by’amashami, uburezi rusange bwari buhagarariwe n’abanyeshuri 61.737 bakoze ibizamini, aho abatsinze ari 83,8%. Mu banyeshuri 36.141 bigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET), abatsinze bageze kuri 98%.
Mu byiciro by’amashami, abanyeshuri bigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro batsinze ku kigero cya 98%, mu gihe uburezi rusange bwatsindiwe na 83,8%. Mu mashami yihariye, mu bigaga Siyansi abatsinze bari 81,45%, mu bigaga Ubumenyamuntu 90,78%, naho mu bigaga Indimi 86,1%. Uturere twitwaye neza kurusha utundi twagaragaye ni Kayonza (96,9%), Kirehe (95,6%), Rulindo (94,9%), Ngoma (93,8%) na Nyamasheke (93,5%), mu gihe Kamonyi ari rwo rwasigaye inyuma.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko kimwe mu mpinduka zabaye ari ugushyira ahagaragara amanota mbere y’uko umwaka w’amashuri mushya utangira, mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura hakiri kare.
