
Nyuma y’imyaka 20 mu ndirimbo zo kuramya Imana, Tonzi yungutse indi ntsinzi ikomeye
Nyuma y’imyaka 20 amaze akorera Imana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi, yongeye kwandika amateka mashya mu buzima bwe. Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, yaherewe i Kigali impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Theologiya, yakuye muri Gate Breakers University ifite icyicaro i Kampala muri Uganda.
Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabereye mu nyubako ya Ligue Pour La Lecture de La Bible ku Kacyiru, byitabirwa n’abanyeshuri bagenzi be, abarimu n’inshuti za hafi.
Tonzi yavuze ko gusoza aya masomo ari kimwe mu by’ingenzi mu nzozi ze za kera. Yagize ati:
“Ndashima Imana cyane kuko urugendo rwo kwiga kwari rutoroshye cyane. Nabifatanyaga n’inshingano zanjye za buri munsi ariko Imana yampaye imbaraga. Byari inzozi zanjye kuva kera, none zibaye impamo.”
Umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo nka Humura, yongeyeho ko ibyo yize bizamufasha cyane mu buzima bwaburimunsi no mu murimo we wo gufasha abandi mu buryo bw’umwuka. Ati:
“Nungutse ubumenyi buzamfasha kwitaho ubuzima bwanjye ndetse no kugira uruhare mu gufasha abandi kubona imyumvire ikomoka ku Mana.”
Tonzi yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu, ndetse n’abanyeshuri biganye, avuga ko bose bamubereye abafatanyabikorwa b’intsinzi. Yashimiye kandi umuryango we wamwegereye cyane muri uru rugendo, inshuti ze n’abo bakorana bya buri munsi.
Yagize ati:
“Umuryango wanjye, inshuti ndetse n’abo dukorana bambaye hafi cyane. Ndashima kandi La Benediction Shop banyambitse ku munsi w’ishimwe ryanjye. Imana ibahe umugisha.”
Uretse amasomo, Tonzi aherutse no gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise An Open Jail, kandi ari mu myiteguro yo gusohora Album ye ya cumi.
Theologiya, ibyo Tonzi yize, ni ishami ryiga ku byerekeye Imana n’imyemerere y’abantu, rikibanda ku mateka y’itorero, isesengura ry’Isezerano rya Kera n’Ishya, inyigisho z’amahame y’ukwemera n’uko umuntu agirana umubano n’Imana. Hari n’aho rihuza inyigisho z’idini n’imibereho rusange mu bijyanye n’umuco, politiki, imibereho myiza n’ubutabera.