
Galed Choir ibinyujije mu nganzo yasabye abantu kubana mu mahoro no kwihangana
Galed Choir ikorera umurimo muri ADPER Nyakabanda-Kicukiro, yashyize hanze indirimbo nshya “Amasambu” ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwihangana no kubana mu mahoro.
Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Galed Choir, rikorera muri ADPER Nyakabanda – Kicukiro, ryashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kubaho mu mahoro no kwihanganira ibigeragezo byo kuri iyi si.
Iyo ndirimbo ifite amagambo y’ihumure, yibutsa abantu ko iby’isi byose ari iby’igihe gito, ariko abihanganye bakabana mu rukundo no mu mahoro bazagororerwa n’Imana.
Mu gitero cya mbere, indirimbo iributsa abantu kutarwanira amasambu n’ibintu by’isi bishira, kuko n’ababigwijije usanga ejo babihombya, bagasubira mu bukene.
Iti: “Yemwe abo mu isi mwe kumarana mupfa amasambu yo mu isi uyu munsi, ejo akarumba, ba nyirayo bakumirwa, bakabura ibyo kurya bagasubira mu mweko, inyota ikabazonga bakanywa amazi y’iriba.”
Mu nyikirizo, irakangurira abantu bose kwihangana no kubana amahoro, kuko ibi bizaba impamvu yo guhemberwa n’Imana: “Nimwihangane tuzaruhuka, tuzanezererwa Umwami, nimuharirane mubane amahoro, tuzabihemberwa n’Imana.”
Indirimbo inagaragaza icyizere cy’ubuzima bw’iteka, aho abazagera mu ijuru bazahabwa ibikingi byabo, bakabana mu mahoro n’Umukiza, nta muntu uzongera kwambura mugenzi we.
Nk’uko bigaragara mu magambo yayo, iyi ndirimbo igamije gukangurira abantu gusubiza amaso ku by’iteka kurusha kubaho barwanira iby’isi. Ubutumwa bwayo buje gufasha abakristo ndetse n’abandi bose gukomeza kwizera Imana nubwo hari ibihe bikomeye banyuramo.