Abantu 1000 bahitanywe n’inkangu muri Sudan
1 min read

Abantu 1000 bahitanywe n’inkangu muri Sudan

Abantu basaga 1000 baburiye ubuzima mu nkangu zibasiye Sudan mu gice cy’ Uburengerazuba mu Ntara ya Darfur.

‎Amakuru dukesha BBC, avuga ko nk’uko byatangajwe n’Umutwe uharanira Amahoro no Kwibohora muri Darfur “Sudan Liberation Movement (SLM)”, imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025 niyo yabaye intandaro y’izo nkangu.

‎SLM iri gusaba ubufasha mu Muryango w’Abibumbye, Imiryango y’Uturere ndetse n’indi Miryango Mpuzamahanga kugira ngo hatabarwe abari mu kaga.

‎Ibi bibazo bije bisanga icy’inzara ndetse n’ubukene bukabije byugarije iki gihugu kuva mu 2023, biturutse ku ntambara ihanganishije Igisirikare cya Leta n’Umutwe wa Rapid Support Forces ( RSF) ikomeje gushyira ubuzima bw’Abanya-Sudan mu kaga.

‎Kuva iyi ntambara yatangira kandi habarurwa abantu barenga ibihumbi 150 bamaze kuyiburiramo ubuzima, abarenga miliyoni 12 bakaba barakuwe mu byabo.

‎Umutwe wa SLM watanze impuruza muri iki kibazo usanzwe ufatanya n’Igisirikare cya Leta guhangana n’Umutwe wa RSF ntabwo wigeze utabgaza ibindi byaba byangijwe n’izi nkangu.

Uretse abasaga1000 babuze ubuzima, abandi benshi bakuwe mu byabo n’inkangu zibasiye Sudan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *