
Abantu Ibihumbi Bakiriye Yesu mu Materaniro yabereye ku Mucanga i Mallorca
I Mallorca muri Spain, ahazwi cyane nk’ahantu h’imyidagaduro n’ibirori bikabije, habereye igikorwa cy’ivugabutumwa cyatangaje benshi. Mu gace ka Platja de Palma kazwi nka Ballermann Party Zone, amateraniro yo ku mucanga yateguwe n’umuryango w’abakirisitu Reach Mallorca yahuruje imbaga, abantu ibihumbi bafata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.n’ inkuru dukesha CBN News.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu Budage, Busuwisi n’ahandi, bari bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri bakora ibikorwa by’ivugabutumwa n’amasengesho yo mu ruhame. Buri joro ku mucanga habaga amateraniro y’iminota 30 arimo indirimbo z’Imana, ubuhamya n’ijambo ry’ubutumwa bwiza. Byabaga mu gihe abandi bantu bari mu tubari no mu tubyiniro, ariko umwuka w’Imana warigaragazaga ku buryo benshi bahagarikaga ibyo barimo bakinjira mu materaniro.
Umwe mu bateguye ibikorwa yagize ati: “Hari imbaraga z’Imana ku mucanga wa Mallorca. Twabonye abantu basuka amarira, bakira Yesu, abandi bakizwa mu buryo bw’umwuka ndetse banabohorwa ku ngoyi z’ibiyobyabwenge n’ubusinzi.”
Uretse amateraniro yo ku mucanga, habayeho n’ubundi bufasha buzwi nka Street Angels, aho abakirisitu bafashaga ba mukerarugendo baguye mu kajagari k’ubusinzi cyangwa ababuze aho berekeza nijoro. Ibi bikorwa byafatanywemo n’inzego z’umutekano ndetse n’abacuruzi bo muri aka gace, bigaragaza ko ubutumwa bwiza butari amagambo gusa ahubwo bwanagaragaraga mu bikorwa.
By’umwihariko, bamwe mu bakiriye Yesu bahise bafata icyemezo cyo kubatizwa mu nyanja, ikimenyetso cy’ubuzima bushya mu kwemera kwabo. Abari bahari bavuze ko ari ubuhamya bukomeye bwo kubona ubuzima bw’abantu buhinduka mu gace kazwi cyane nko “mu isakare ry’isi”.
Ibi bikorwa by’ivugabutumwa byabaye muri kanama, bikaba byarabaye umwanya wo kugaragaza ko n’ahantu hazwiho imyidagaduro irenze urugero hashobora guhinduka ahantu h’Imana yigaragariza.
Umunyamuryango wa Reach Mallorca yasoreje ku mvugo ikomeye ati: “Ni Ubuntu bw’Imana bwonyine. Twabonye Yesu akora ibitangaza hagati mu mucanga aho benshi batakekaga ko ijambo ry’Imana ryakwakira.”