
Jado Sinza na Esther bashyize hanze indirimbo shya yitwa Ni nziza mu byishimo byo kwibaruka imfura
Jado Sinza na Esther bashyize hanze indirimbo nshya bise Ninziza ,Mu gihe umuryango w’umuramyi Jado Sinza n’umugore we Esther ukiri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo, aba bombi bashyize hanze indirimbo nshya bise Ninziza.
Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’ishimwe no gushimira Imana ku rukundo n’imigisha yabahaye muri iki gihe cyihariye mu buzima bwabo.Jado Sinza na Esther ni abaririmbyi bamenyekanye mu ndirimbo zisingiza Imana, bakaba baragiye bakora ibikorwa byinshi byagaragaje ko bafite impano idasanzwe mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Bamaze kumenyekana cyane ku bihangano nka Inkuru ya Gakiza, Aragukunda, Imbabazi n’izindi nyinshi zagiye zikora ku mitima ya benshi.Umuryango wabo umaze igihe gito ushinzwe, ariko kuva bakiri mu nzira y’urukundo bamuritse imico yuje urukundo n’ubwitange. Ubu kwibaruka umwana wabo wa mbere byabaye indi ntambwe y’ishimwe biboneye Imana, ari nabyo byabaye isoko y’iyi ndirimbo Ninziza ,Uretse kuba ari umugabo n’umugore mu buzima busanzwe, Jado na Esther ni abaririmbyi b’umutima kandi abizera nyakuri.
Ni abakristo bazwiho gukunda umurimo w’Imana no kwiyegurira ubutumwa bwiza, ibyo byose bikaba bigaragarira mu bihangano byabo bihora bigaragaza ukwizera n’umurava bafite.Aba bombi kandi bahuriye mu itsinda ry’indirimbo rya New Melody Choir, aho bakomeje kuririmbira Imana banafatanya na bagenzi babo mu kuramya no guhimbaza.
Ibi byatumye barushaho gusobanukirwa neza imbaraga z’umuziki mu gukiza imitima no gusubiza abantu ibyiringiro.Indirimbo Ninziza yashyizwe hanze nk’ikimenyetso cy’uko Imana ikomeza gukora ibikomeye mu buzima bwabo. Ifite injyana iruhura imitima, amagambo yayo akubiyemo gushima Imana kubwo gukomeza kubana nabo mu rugendo rushya rwo kuba ababyeyi.
Jado Sinza na Esther bakomeje kugaragaza urugero rwiza rw’uko umurimo w’Imana ukwiye guhurizwa hamwe n’ubuzima bw’umuryango. Basaba abakunzi b’indirimbo zabo gukomeza kubaba hafi, kandi bagahora bashimira Imana ku byo ikora mu buzima bwabo.
Indirimbo Ninziza ubu yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki nka YouTube Music, Spotify na Apple Music, aho buri wese ashobora kuyumva no gufatanya n’uyu muryango mu kwishimira imigisha mishya baherutse guhabwa n’Imana.