WCQ2026: Muri iki gitondo Amavubi yerekeje muri Nigeria
1 min read

WCQ2026: Muri iki gitondo Amavubi yerekeje muri Nigeria

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biteganjijwe ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagombaga guhaguruka saa mbili na 55 i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo.

Ni imikino ibiri y’umunsi wa karindwi n’uwa munani muri iyi mikino, aho Amavubi tariki 6 Nzeri 2025 saa kumi n’ebyiri azakirwa na Nigeria mu gihe tariki 9 azakirirwa na Zimbabwe muri Afurika y’Epfo.

Mu rusange itsinda ryose ryahagurutse rigizwe n’abantu 44 barimo abakinnyi 24 gusa, i Kigali hakaba hahagurutse abantu 39 barimo abakinnyi 20 mu gihe abandi bakinnyi bane aribo Mugisha Bonheur Casemiro, Kavita Phanuel, umunyezamu Buhake Twizere Clement na Kwizera Jojea bahurira n’abandi i Lagos biteganyijwe ko Amavubi ahagera saa munani n’iminota 15 z’igicamunsi.

Nyuma yo kugera i Lagos muri Nigeria, abagize iri tsinda riyobowe na Perezida Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, barahahaguruka saa kumi nimwe z’umugoroba berekeza muri Leta Uyo ari naho hazabera umukino.

Nyuma yo gukina na Nigeria, u Rwanda ruzahita rwerekeza muri Afurika y’Epfo aho ruzakirwa na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa munani mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 iteganyijwe tariki ya 9 Nzeri 2025, mu gihe biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda tariki 10 Nzeri 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *