
Hatangajwe itsinzi ya Dorcas kamikazi ubarizwa mu tsinda ryitwa “Vestine and Dorcas”
Dorcas wo muri Vestine & Dorcas Yasoje Amasomo Yisumbuye Anatsinda Neza, Umuramyi Kamikazi Dorcas umwe mu bagize itsinda rya Vestine & Dorcas yasoje amasomo yisumbuye muri uyu mwaka ndetse byatangajwe ko yatsinze neza mu bizamini bya Leta.
Ni intambwe ikomeye yerekana ko ari umunyempano utagarukira gusa mu muziki, ahubwo anakora cyane kugira ngo agere ku ntsinzi mu burezi.Dorcas akomeje kugendera mu nzira nziza nka mukuru we Vestine basangiye amaraso n’ivugabutumwa. Aba bombi bazwi cyane mu muziki wa gikristo mu Rwanda no hanze yarwo, aho bakunzwe kubera amajwi yabo adasanzwe, ubuhanga n’ubutumwa bukora ku mitima y’abantu batari bake.
Indirimbo zabo nka “Yebo” “Emmanuel”, “Umutaka” na “Simpagarara” zikomeje gukundwa cyane. Zose zirimo ubutumwa bwo gukomeza kwizera, gutanga ihumure no gushyira abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana. Umwihariko wabo ni uburyo bahuza ubutumwa bwimbitse n’umuziki wuzuye ubuhanga bugezweho.Umubano ukomeye w’abo bavukana nawo wagaragaye nk’imbaraga zidasanzwe zibafasha mu murimo w’ivugabutumwa.
Urukundo n’ubusabane bafitanye bituma umurimo wabo uba wihariye, bikaba ikimenyetso cy’uko umurimo bakora bawutangirira ku mutima umwe.Nubwo bakiri bato, Vestine na Dorcas bamaze kwerekana impano idasanzwe. Ntibashimwa gusa mu kuririmba, ahubwo banashimwa mu kwandika indirimbo n’umurava ku rubyiniro. Ibi byose babifashijwemo n’ubufatanye bagiye bagirana na Irene Murindahabi ubafasha muri byinshi byerekeye umuziki wabo no kubategurira ibihangano byujuje ubuziranenge.
Umusanzu wabo mu muziki wa gikristo muri iki gihe ntiwashidikanywaho. Bafashije urubyiruko kubona ko bishoboka gukora umurimo w’Imana mu buryo bushya, bukenewe kandi bufasha imitima. Mu bihangano byabo, bashyize imbere ubutumwa bugera ku bantu bose mu buryo bugezweho, bikaba ari byo byabahesheje gukundwa n’abantu b’ingeri zose.
Intsinzi ya Dorcas mu bizamini bya Leta nayo ni ubuhamya bukomeye bw’uko ashoboye guhuza amasomo n’umuziki atagwa mu mutego wo kubura umwanya w’ibindi. Uyu mukobwa yagaragaje umuhate, ubushishozi n’imyitwarire ikomeye, maze atsinda neza, biba urugero rwiza ku bandi baramyi bakiri ku ntebe y’ishuri.
Vestine & Dorcas bakomeje gufasha abizera n’abakunzi b’umuziki wa gospel mu buryo bw’ihariye. Urugendo rwabo ni ishusho y’ukwizera, impano n’ubushake bwo gukora umurimo w’Imana mu buryo bufite umumaro. Dorcas we yerekanye ko ushobora gutsinda mu buzima bwose igihe wiyemeje guharanira indoto zawe.
Ubuzima bw’aba baramyi bukomeje kurangwa n’intambwe nshya, haba mu muziki no mu burezi. Abakunzi babo n’abakunzi b’umuziki wa gospel muri rusange bategereje kubona ibindi bihangano bikomeye, ibitaramo bishimishije n’intsinzi nyinshi mu rugendo rw’ivugabutumwa ryabo.