
UN yatangaje ko abantu 800 aribo bamaze guhitanwa n’umutingito wibasiye Afghanistan
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubutabazi ryatangaje ko Abantu 800 aribo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito wibasiye Afghanistan mu rukurerera rwo ku wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025.
Uyu mutingito wari ku gipimo 6.0 wibasiye igice cy’Uburasirazuba bw’iki gihugu wangije inyubako, ufunga imihanda ndetse abantu 1,800 bamaze kubarurwa ko bakomerekeye muri uyu mutingito mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.
Ibikorwa by’ubutabazi byinganjemo kugeza inkomere kwa muganga ubu biri gukorwa hifashishijwe za indege za kajugujugu, ni mu gihe ibikorwa byo gushaka abagwiriwe n’inyubako, gutanga ubufasha kubasigaye iheruheru nabyo bikomeje.
Ibihugu bitandukanye byo ku Isi harimo; Ubushinwa, U Buhinde, Ubwongengereza, ndetse n’ Ubususwi ni bimwe mu bihugu byamaze gutanga ubufasha bwingajemo ibyo kurya, Uburingiti, amatente ndetse n’amafaranga.
Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Afghanistan, David Lammy, aganira na BBC yatangaje ko kwikubitiro bakiriye inkungu ingana na miliyoni 1£ yatanzwe n’Ubwongereza ahamywa ko akomeza kubafasha gutabara abari mu kaga.
Yagize ati ” Iyi nkunga ya miliyoni 1£, iradufasha gukomeza gutanga ubutabazi mu buvuzi hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, ndetse no gutanga inkunga yihuse ku bantu bibasiwe bikomeye”.
Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye,Antonio Guterres, yavuze ko kwikubitiro babashije kubona miliyoni 5$ zifashishwa n’Ishami rishinzwe Ubutabazi mu Muryango w’Abibumbye mu rwrgo rwo gukomeza gufasha abasigaye badafite n’aho gukinga umusaya.
Si ubwa mbere Afghanistan yibasirwa n’imitingito kuko iherereye mu gice cya “Indian and Eurasian tectonic plates” gisanzwe cyibasirwa n’imitingito ikomeye.
Uwibasiye iki gihugu mu 2022 waruri ku gipimo cya 5.9 wahitanye abasaga 1000, abandi 3000 barakomereka wangiza imitungo yiganjemo inzu, mu 2023 nabwo umutingito waruri ku gipimo cya 6.3 wibasiye iki gihugu abasaga 1,400 bahaburira ubuzima.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje hashakishwa abagwiriwe n’inyubako.

Inyubako ni imwe mu mitungo yangijwe bikomeye n’umutingito wibasiye Afghanistan.

Hakomeje gutangwa ubuvuzi ku bakomerekeye muri uyu mutingito.