
Misiri: Hagaragajwe amateka y’Ubukristu ku Mugabane wa Afrika
Ubushakashatsi bukomeye bwakorewe muri Misiri bwagaragaje akamaro gakomeye Afurika yagize mu mateka y’iyobokamana rya Gikristo, nyuma y’aho havumbuwe igishushanyo cya Yesu Kristo akiza abarwayi.
Abashakashatsi b’Abanyamisiri batangaje ko mu mpera za Nyakanga bavumbuye igishushanyo cya Yesu kimaze imyaka 1,600, cyari kiri mu bisigazwa by’insengero ebyiri za kera zasanzwe mu gace ka Kharga Oasis, mu butayu bwo mu Burengerazuba bwa Misiri.
Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Ubukorikori ya Misiri yatangaje ko itigeze isohora amafoto y’icyo gishushanyo kubera impungenge z’uko cyangirika. Abayobozi bavuze ko ibihangano bifite agaciro nk’ibi bigomba kurindwa cyane ngo bitangizwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Aho mbere hari agace k’ubucuruzi kari gashingiye ku mazi aturuka munsi y’ubutaka. Insengero zavumbuwe zari zirimo rumwe runini rwubatswe mu ibumba, rufite icyumba kinini n’imirongo ibiri y’inzira, mu gihe urundi rwari ruto ariko rufite imiterere ya kare, ikikijwe n’inkingi zirindwi.
Ubuyobozi bw’ubushakashatsi bwari buyobowe na Dr. Siham Ismail wo mu Nama Nkuru y’Ubukorikori bw’Abasigi, bwagaragaje ko kandi, aho hasanzwe amazu y’ibumba, inzibutso, ibigega by’ibiribwa n’ibikoresho byakoreshwaga mu buzima bwa buri munsi.
Igishushanyo cya Yesu n’insengero ebyiri zigaragara ko ari izo mu gihe cy’Abakoptike (kuva mu kinyejana cya 4 kugeza mu cya 7 A.D.), byabaye ibintu by’ingenzi mu byavumbuwe, bigaragaza uburyo ubukristo bwari bwaramaze gushinga imizi muri Afurika.
N’ubwo benshi bibwira ko Ubukristo bwaturutse mu Burayi, amateka agaragaza ko Afurika ari umwe mu migabane bwagezemo mbere na mbere. Insengero zari zarashinze imizi muri Misiri, Afurika y’Amajyaruguru, Libiya na Etiyopiya.
Bibiliya yerekana ko Misiri ya kera yabaye ubuturo bwa Yesu Kristo mu gihe cy’imyaka 12, bigaragaza uruhare rwayo mu mateka y’iyobokamana.
Iki kibumbano gishya cy’ibisigazwa by’amateka cyongera kugaragaza akamaro ka Misiri n’Afurika mu gukwirakwiza Ubukristo. Kuva mu kinyejana cya mbere A.D., ubukristo bwari bwamaze kugera muri Misiri, naho mu cya kane buhinduka imbaraga zikomeye z’umuco n’iyobokamana ku mugabane wose.
Bityo, ubutayu bwa Misiri bwabaye inkomoko y’ubuzima bw’abamonaki b’Abakristo, aho abatagatifu nka Antoni Mukuru na Pachomius batangije uburyo bwo kubaho mu kwigomwa byinshi, bwaje gukwirakwira mu Burayi no kugira ingaruka zikomeye ku muco mugari wa Gikristo.
Nanone, Ubukristo bwageze muri Etiyopiya mu kinyejana cya kane, ubwo Umwami Ezana w’i Aksum yahindukaga umukristo. Icyo gihe ni bwo Itorero rya Orthodox rya Etiyopiya ryatangijwe, rikaba rikiri rimwe mu matorero afite imizi ikomeye kugeza n’ubu.
Etiyopiya kandi yakomeje kurinda inyandiko zidasanzwe, imihango n’imigenzo, harimo na Bibiliya yo mu rurimi rwa Geez, imwe mu ndimi za mbere zahinduwemo Ijambo ry’Imana.