Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 31 Mutarama
Turi ku wa 31 Mutarama 2026.
Muri Nauru barizihiza ubwigenge babonye mu 1968 bigobotoye ubukoroni bwa Australia mu gihe muri Autriche ho ari umunsi wahariwe kwita ku bana bo ku muhanda.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1996: Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya Banki Nkuru ya Sri Lanka mu Mujyi wa Colombo, ihitana abantu 86, abandi barenga 1400 barakomereka.
2009: I Molo muri Kenya hapfuye abantu 113, abandi 200 barakomereka bitewe n’impanuka y’iturika (…)
Turi ku wa 31 Mutarama 2026.
Muri Nauru barizihiza ubwigenge babonye mu 1968 bigobotoye ubukoroni bwa Australia mu gihe muri Autriche ho ari umunsi wahariwe kwita ku bana bo ku muhanda.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu John Bosco na Mutagatifu Marcella.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1996: Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya Banki Nkuru ya Sri Lanka mu Mujyi wa Colombo, ihitana abantu 86, abandi barenga 1400 barakomereka.
2009: I Molo muri Kenya hapfuye abantu 113, abandi 200 barakomereka bitewe n’impanuka y’iturika ry’uruhombo rwa lisansi ahitwa.
2022: Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu wari umaze ufunzwe.

Mu muziki
1970: Indirimbo “ I Want you Back” y’Itsinda The Jackson Five ryabarizwagamo Michael Jackson, yabaye indirimbo yabo ya mbere iciye agahigo ko kuyobora izikunzwe ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Abavutse
2000: Julián Álvarez, Umunya-Argentine ukina asatira izamu mu ikipe ya Ateletico Madrid muri Espagne.

1938: Beatrix, Umwamikazi w’u Buholandi.

Abapfuye
1888: Don Bosco, umupadiri w’Umutaliyani washinze umuryango w‘abafurere n’abapadiri b’Abasaleziyani.

1945: Musenyeri Léon-Paul Classe wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

