
Fulham byemejwe ko yibwe igitego!
Howard Webb, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umwuga mu Bwongereza [PGMOL], yemeje ko igitego cyari cyatsinzwe na Josh King wa Fulham cyakuweho ku buryo butari bwo mu mukino batsinzwemo na Chelsea ibitego 2-0.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Fulham yari yasuye Chelsea mu mukino wa Premier League w’umunsi wa kabiri ku kibuga cya Stamford Bridge.
Iki gitego cyanzwe nyuma y’isuzuma rya VAR […ikoranabuhanga ryifashisha amashuho mu kunganira abasifuzi…] ryagaragaje ko Rodrigo Muniz, umukinnyi wa Fulham, yaba yarakandagiye ku kirenge cya Trevoh Chalobah wa Chelsea mu gihe ikipe yasohoraga umupira wavuye iki gitego. Nyuma yo kwitegereza ayo mashusho, igitego cyaje guteshwa agaciro.
Icyemezo cyateje impaka ndende ndetse umutoza wa Fulham, Marco Silva, ntiyahishe umujinya we.
Marco yatangaje ko atumva ukuntu igitego nk’icyo cyateshejwe agaciro, agira ati: “Ni ibintu bidashoboka rwose. Cyari igitego cy’ukuri, nta mpamvu n’imwe yagombaga gutuma gihanagurwa.”
Webb, mu kiganiro cyiswe Match Officials Mic’d Up cyasohotse ku munsi wejo, yagaragaje ko habayeho kwibeshya gukomeye ku ruhande rwa VAR.
Aho yagize ati: “Icyo cyemezo ntabwo cyari cyo – ntago byari ikosa ryakwimisha ikipe igitego cyayo. Twashyizeho amahame asobanutse agenga uko VAR ikoreshwa n’igihe igomba kwivanga mu mukino. Ibyo ntabwo byubahirijwe kuri kiriya gitego.”
Yakomeje asobanura ko hari urwego rwo hejuru rugomba kugenderwaho mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gutesha agaciro igitego. Ati: “Icyemezo nk’iki kigomba gufatwa gusa iyo ibimenyetso bifatika bigaragaza ikosa. Ntibyari bikwiye ko VAR yivanga kuri kiriya gitego, …..byari ukwibeshya ku buryo habayeho kugoresha VAR bihabanye n’amahame yacu.”
Nyuma y’aya makosa, Michael Salisbury wari ushinzwe VAR muri uwo mukino, yahise akurwa ku rutonde rw’abagombaga gukora ku mukino wa Liverpool na Arsenal wahise ukurikiraho.
Chelsea yaje gutsinda uwo mukino ibitego bibiri ku busa,aho icya mbere cyatsinzwe na Joao Pedro naho icya Kabiri cyaje kuri penaliti yatsinzwe neza na Enzo Fernandez – nayo ikaba yari yateje impaka.