
Memel Dao yerekanye urwego rwatunguye abatari bake mu mukino wa APR FC!
Umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao , yongeye kwerekana ko ari umukinnyi mwiza ku munsi wa mbere w’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025, APR FC yatsinzemo Bumamuru FC.
APR FC yatsinze Bumamuru FC ibitego bibiri ku busa (2-0) byinjijwe na Djibril Cheick Ouattara ku munota wa 8’ w’umukino ndetse n’uwa 74’ cya William Togui.
Memel Raouf Dao ni umwe mu babanje mu kibuga hagati aho yari kumwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na Dauda Yussif Seidu.
Uyu musore yaje guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino( Man of the Match award) aho yahawe ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzaniya ahwanye 290 318 mu mafaranga y’u Rwanda.
APR FC yaguze Memel Dao mu isoko ry’igura n’igurisha ry’iyi mpeshyi imuvanye mu ikipe ya AS Sonabel Ouagadougou nyuma yo gukinira amakipe nka Black Stars na Rail Club de Kadiogo.
Uyu musore w’imyaka 21 ari mu bitezwe kuzatanga umusaruro muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino cyane ko mu mikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino(Pre-season ) ari mu bitwaye neza ndetse ajya kuza muri APR FC yari yabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Burkina Faso.
APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025, isigaje imikino ibiri mu itsinda B iherereyemo aho umukino wa Kabiri bazawukina tariki 6 Nzeri 2025, n’ikipe ya Mlandege FC yo ku kirwa cya Zanzibar.