Ben na Chance bakomeje gukoreshwa n’Imana ibidasanzwe mu kwandika indirimbo nziza
2 mins read

Ben na Chance bakomeje gukoreshwa n’Imana ibidasanzwe mu kwandika indirimbo nziza

Mu Rwanda, abakunzi b’umuziki bategereje ibihangano by’umwihariko bya Ben na Chance abahanzi bazwi cyane ku isi mu gukora indirimbo zihindura ubuzima. Aba bombi bafite umwihariko utandukanye mu muziki wa gospel, barangwa no gushyira umutima mu nyandiko zabo, bagatanga ubutumwa bufite ishusho y’ukuri kandi bufite imbaraga zikomeye.

Ben na Chance ni couple yamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwabo bwo kwandika indirimbo zifite ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana kubw’urukundo rwayo,gutanga icyizere no kwimakaza urukundo. Indirimbo zabo nka “Zaburi,” “Iyi Ntwari Ninde,” “Amarira,” “Yesu Arakora,” n’izindi nyinshi, zagiye zigaragara mu nsengero, ibirori, ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda benshi nk’ubutumwa buhindura ubuzima Ben na Chance bagaragaza ubuhanga bwo guhuza amagambo n’amarangamutima, bigatuma abafite amatwi abumva bahindukira umusaraba wa Yesu bakumva ko barimo kuganirizwa n’Imana ubwayo.

Ubu buhanga bwatumye indirimbo zabo ziba ikirangirire ku rwego mpuzamahanga, zikomeza gutuma abantu basenga ndetse bakizera YesuUbwitange bwa Ben na Chance mu muziki ntibugarukira ku kwandika indirimbo gusa, ahubwo bunagaragara mu bikorwa byo gufasha abakiri bato mu kubatoza umuziki no kubafasha gusakaza ubutumwa bwiza Umusanzu wabo mu iterambere rya gospel mu Rwanda ni ntagereranywa; baharanira gusakaza ubutumwa bwiza no gukangurira urubyiruko kwiyegereza Imana.

Aba bombi bakunze kwitwa umuryango udasanzwe mu muziki wa gospel, kubera ubuhanga bwo gutegura indirimbo zihumuriza no kugera ku mitima y’abantu mu buryo budasanzwe. Ubunararibonye ndetse n’urukundo bafite kumurimo w’Imana, byatumye bagira uruhare runini mu gutuma gospel ibasha kugera ku bantu benshi mu buryo burambye.Izi mpano z’aba bahanzi ntizizahwema gutuma abakunzi b’umuziki wa gospel bumva ko bafite umwuka utuma barushaho kwiyegereza Imana, ndetse no kwagura ibikorwa by’urukundo mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Ben na Chance ni abahamya bimirimo y’Imana,urukundo n’ukuri mu ndirimbo zabo, kandi bahora bakomeje gutanga umusanzu ukomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza ku isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *