Rayon Sports yagaruye rutahizamu wayo!
1 min read

Rayon Sports yagaruye rutahizamu wayo!

Nyuma y’amezi arindwi ari hanze y’ikibuga azahajwe n’imvune ikomeye mu ivi, rutahizamu wa Rayon Sports w’Umusenegali Fall Ngagne  yagarutse mu myitozo hamwe na bagenzi be .

Uyu mukinnyi yavunitse muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Rayon Sports yakinaga na Amagaju FC kuri Stade ya Huye, ahita asohoka mu kibuga bihita biba ngombwa ko ajya hanze y’ikibuga mu gihe kingana gutya.

Nubwo yari yitezweho kugaruka mu kibuga mu kwezi kwa cumi, amakuru ya hafi yemeza ko ashobora kumara hagati y’amezi 10 na 12 adakandagira mu kibuga, bitewe n’ubukana bw’iyo mvune.

Mu minsi ishize, Ngagne yagaragaye ari kumwe n’umuforomo w’ikipe  bakora imyitozo yihariye yo kongera kwiyubaka no kuzahura umubiri, ibintu byakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu.

Nubwo atabashije gukina igice kinini cya kabiri cya shampiyona ishize, Ngagne yasoje shampiyona ari rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Rayon Sports, aho yatsinze ibitego 13 byamuhesheje gukomeza kwizerwa n’abafana.

Rayon Sports ubu iri mu myiteguro ya shampiyona ya 2025/2026, aho izatangira ikina na Kiyovu Sports ku itariki ya 13 Nzeri. Nyuma y’aho, izahura na Singida Big Stars yo muri Tanzaniya mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *