
Ibyo utari uzi ku ndwara ya Asphyxia yahitanye Gogo Gloriose
Asphyxia yahitanye ubuzima bw’umuhanzikazi Gogo, ni indwara ikomeye ishobora guhitana ubuzima mu gihe gito cyane. Kumenya ibimenyetso byayo, impamvu ziyitera ndetse n’uburyo bwo kuyirinda cyangwa kuyivura ni ingenzi cyane. Abahanga mu by’ubuzima, bakunze gusaba abantu kumenya uburyo bw’ibanze bwo kwirinda ibintu bishobora kubateza iki kibazo cyo kubura umwuka.
Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Gogo wari uri muri Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa. InyaRwanda yamenye ko yishwe n’indwara yitwa “Asphyxia” iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen), ikaba izwi nko “kubura umwuka” cyangwa “guhagarara k’umwuka”.
Bikem wa Yesu [Bikorimana Emmanuel] wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo ndetse akaba yafatwaga nka ‘Manager’ we, yemeje urupfu rwa Gogo. Yagize ati “R.I.P Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima”. Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo bitandukanye yari yatumiwemo birimo n’icyo yahuriyemo n’abarimo Pastor Wilson Bugembe.
Gogo yavutse mu 1989, avukira i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto. Kuva mu 2024 ni bwo yamenyekanye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo “Blood of Jesus” yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kugera aho isubirwamo n’abanyamuziki bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.
Asphyxia, izwi kandi nka asphyxiation cyangwa suffocation, ni indwara iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen) mu mubiri, bikaba bishobora gutera umuntu kugwa igihumure cyangwa no gupfa. Ni ikibazo gikomeye gishobora gushyira ubuzima mu kaga igihe cyose kidasuzumwe cyangwa ngo kivurwe hakiri kare.
Mu buzima busanzwe, iyo umuntu ahumeka, akurura umwuka yinjiza oxygen. Iyi oxygen ijyanwa mu bihaha, igasohoka mu maraso igakwizwa mu mubiri hose. Uturemangingo tuyifashisha mu gukora ingufu. Iyo iyi nzira ihagaritswe, haba mu kwinjiza oxygen cyangwa mu gusohora umwuka mubi wa dioxyde carbone, bishobora gutera kugwa igihumure ndetse n’umuntu akaba yahasiga ubuzima.
Itandukaniro hagati ya Asphyxia na Hypoxia
Hypoxia: Ni igihe amaraso cyangwa uturemangingo bibura oxygen ihagije. Bishobora kuba byoroheje cyangwa bikomeye bitewe n’igihe bimara.
Asphyxia: Ni igihe umwuka (oxygen) utagera mu bihaha kubera inzira z’ubuhumekero zafunzwe cyangwa byatewe n’izindi mpamvu.
Asphyxia ishobora gutera Hypoxia, ariko kuba umuntu afite Hypoxia ntisobanura ko aba afite Asphyxia.
Impamvu zitera Asphyxia
- Anaphylaxis: Ihungabana rikomeye riterwa n’imyanda.
- Asthma: Indwara y’ubuhumekero ituma inzira z’umwuka zifunga.
- Kunanirwa guhumeka (Choking): Biterwa n’ibiryo cyangwa ibindi bintu byinjiye mu muhogo bigafunga inzira y’umwuka.
- Drowning/Aspiration: Amazi cyangwa ibindi bintu byinjira mu bihaha bigasimbura umwuka.
- Suffocation/Smothering: Ikintu kiremereye cyose gishobora gukingiriza igituza.
- Gufata imiti irengeje urugero (Drug overdose): By’umwihariko ibinini bya opioids bigabanya guhumeka.
- Indwara z’umutima
- Igituntu gishobora gutuma guhumeka bihagarara mu buryo butunguranye.
Ibimenyetso bya Asphyxia
- Kubura ubwenge.
- Kutabasha kuvuga cyangwa guhumeka.
- Isura n’iminwa bihinduka ubururu cyangwa umutuku.
- Gushaka kuruka, kwihagarika cyangwa kwituma mu buryo budasanzwe.
- Guhumeka nabi cyangwa vuba cyane.
- Kuribwa umutwe, kuzungera no gucika intege.
- Guhinduka kw’ijwi.
Uko ivurwa
Asphyxia ni ikibazo cyihutirwa gisaba ubuvuzi bwihuse:
- CPR (Cardiopulmonary Resuscitation): Gukanda ku gituza kugira ngo amaraso akomeze gutembera.
- Mouth-to-mouth resuscitation: Kongerera umuntu umwuka mu kanwa, cyane cyane mu gihe yafashe imiti irengeje urugero.
- Heimlich maneuver: Gukuramo ikintu cyinjiye mu muhogo.
- Gufata imiti ifungura inzira y’umwuka nka inhalers ku barwaye asthma cyangwa EpiPen ku bafite ‘allergies’ zikomeye.
- Naloxone (Narcan): Imiti igabanya ingaruka ku wafashe ibinini byinshi bya Opioids.
- Oxygen therapy: Gukoresha ibikoresho binyuranye byongera oxygen mu mubiri.
Uko wayirinda
- Gushyira ‘carbon monoxide detectors’ mu nzu.
- Kurinda abana bato: kubahozaho ijisho mu gihe bari mu mazi, no kumenya kubaha ibiryo biringaniye bidashobora kwangiza imihogo yabo cyangwa ngo bibabuze guhumeka neza.
- Kwibuka gushyira ibiryamirwa nk’imisego n’ibindi byoroheje mu bitanda by’abana.
- Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda impanuka zo mu mazi.
- Kwitwaza imiti ku bafite asthma cyangwa allergies.
- Kwiga gutabara hakiri kare: CPR na Heimlich maneuver.
Urupfu rwa Gogo ni igihombo gikomeye ku muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere, ndetse ku bakunzi b’indirimbo ze n’abamukundaga nk’umukristo wari witangiye umurimo w’Imana.