Eulade na Mubarak biyongereye mubazataramira mugitaramo  “A Night of Praise Experience”
2 mins read

Eulade na Mubarak biyongereye mubazataramira mugitaramo “A Night of Praise Experience”

IGITARAMO CY’IMBONEKARIMWE“A NIGHT OF PRAISE EXPERIENCE” KIGIYE GUKORERWA I KIGALI

Igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “A Night of Praise Experience”cyateguwe n’umuramyi Gad Iratumva kigiye kubera kuri ADEPR Hiyovu ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM).

Iki gitaramo kitezweho guhuriza hamwe abaririmbyi n’abaramyi bafite impano zihariye mu gukomeza abantu no kuramya Imana mu mbaraga nyinshi Uyu muramyi Gad Iratumva, uzwi cyane mu ndirimbo nshya yashyize hanze yitwa “Narababarijwe”Abamukurikiranira hafi bavuga ko iyi ndirimbo ikomeje kugera ku mitima ya benshi kubera ubutumwa bw’ubwiyunge n’imbabazi bwibutsa ko Imana idahwema gukiza no kubabarira abantu.

Igitaramo kizaba cyihariye kuko kizitabirwa n’abaramyi bafite ijwi n’impano zidasanzwe mu kuramya Imana barimo Mubarak Ndayemeye n’umuramyi Eulade Aba bombi bamamaye mu buryo bwihariye mu ndirimbo zihimbaza Imana muma chorale nama minisiteri akomeye, bityo bikaba byitezwe ko bizatuma iki gitaramo kiba urwibutso mu buzima bw’abazacyitabira.Uretse ijwi rye ryuje ubushobozi, Gad Iratumva azwiho kuba umwe mu baramyi bashya bafite umurongo wihariye mu kuramya, kuko ahora ashyira imbere ubutumwa burimo imbabazi n’urukundo rwa Yesu Kristo.

Ibi bituma ibikorwa bye bya gihanzi bigira umwihariko ugereranywa n’uruhare rukomeye agira mu guhuza urubyiruko n’Imana binyuze mu ndirimbo.Ku ruhande rwa Mubarak Ndayemeye, ni umwe mu baramyi bafite ubuhamya bukomeye ndetse n’ishyaka zo kuramya mu ndirimbo zifasha abakristo kuguma mu mwuka w’amasengesho. Ijwi rye ryuje imbaraga n’ubutumwa butanga ihumure, bituma azaba ari umwe mu bari butange ishusho yihariye muri iki gitaramo.

Umuramyi Eulade nawe ategerejwe nk’uwuzazana imbaraga nshya, dore ko asanzwe afatwa nk’umuranyi wubaka abantu mu buryo bw’umwuka binyuze mu ndirimbo zicengeza amahoro n’ibyiringiro. Kuba azafatanya n’abandi baramyi bakomeye, bizatanga uburyo bwo kuramya Imana mu buryo bwagutse kandi butandukanye.Iki gitaramo “A Night of Praise Experience” kizaba ari umwanya udasanzwe wo gusabana n’Imana no guhuza abaramyi n’abakristo b’ingeri zose mu mujyi wa Kigali.

Abategura igitaramo batangaje ko ari amahirwe yihariye yo guhuza imitima mu kuramya Imana, kandi cyitezweho guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu ndirimbo z’imbabazi, gukira no gucungurwa kwacu kubwa Yesu Kristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *