
Umukino mpuzamahanga wa gicuti wa Rayon Sports wasubitswe!
Umukino mpuzamahanga wa gicuti wari guhuza ikipe ya Rayon Sports ndetse na Al Merriekh wasubitswe ku busabe bw’umutoza Darko Nović.
Ni umukino wari uteganyijwe ku munsi w’ejo wa tariki 07 Nzeri 2025, ukaba wari kubera kuri Kigali Pele stadium.
Ibi biremezwa n’itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, aho ryagiraga Riti: “Umukino wa gicuti wari uteganyijwe guhuza Al Merriekh na Rayon Sports yo mu Rwanda ku Cyumweru wahagaritswe.”
Bakomeza bagira Bati:”Ibi byakozwe ku busabe bw’umutoza mukuru Darko Nović, kandi ikindi gihe gishya cy’uwo mukino kizatangazwa mu minsi iri imbere.”
Uyu mukino wari uherutse guhindurirwa amasaha aho wavanwe ku isaha yi saa cyanda ushyirwa saa moya z’umugoroba kubera Kigali Pele stadium iri gukoreshwa n’abanyeshuri bari gusubira ku mashuri.
Kugeza ubu Rayon Sports ntacyo iravuga kuri uyu mwanzuro wa Al Merriekh gusa iyi kipe iracyafite iminsi mu Rwanda kuko binanogwanogwa ko bashobora kuzahakirira imikino yayo Nyafurika bazakina muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026.