Fabrice Nzeyimana yizihije imyaka 25 mu muziki wa Gospel mu gitaramo cy’amateka i Bujumbura
3 mins read

Fabrice Nzeyimana yizihije imyaka 25 mu muziki wa Gospel mu gitaramo cy’amateka i Bujumbura

Umuramyi Fabrice Nzeyimana yagize umunsi w’amateka ubwo yakoraga igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wa Gospel ndetse n’imyaka 42 amaze ku Isi.

Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura, ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, cyitabirwa n’abantu benshi. Fabrice yavuze ko ari umwe mu minsi atazibagirana mu buzima bwe kuko yahuriranye no kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki ndetse n’imyaka 42 amaze avutse.

Fabrice Nzeyimana ni umuramyi w’umurundi uba mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yafatanyije n’umugore we Maya Nzeyimana, zirimo “Muremyi w’Isi” imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1.8 kuri YouTube. Guhitamo gukora iki gitaramo mu Burundi, ngo ni uburyo yashakaga kwibutsa abantu aho yaturutse ndetse no gusangira n’ab’iwabo ibihe by’amateka mu muziki we.

Mu myaka 25 amaze mu muziki wa Gospel, Fabrice yashinze umuryango w’abanyempano b’abaramyi yise Heavenly Melodies Africa, ubarizwamo abaririmbyi batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika. Uyu muryango umaze gutanga umusanzu ukomeye mu kuzamura impano nshya.

Mu Rwanda, Fabrice azwi cyane mu bitaramo bikomeye yakoze, birimo icyo yise “Transformation Album Launch” cyabereye kuri CLA Nyarutarama ku wa 2 Kamena 2024, aho we hamwe na Heavenly Melodies Africa bamuritse album y’indirimbo 15 zifite ubutumwa bwo guhindura imitima no kwegera Imana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Fabrice yagarutse ku iterambere rya Gospel yo mu Burundi. Yavuze ko itigeze yubakira kuri YouTube ahubwo ikaba yarashingiye ku ndirimbo zo mu nsengero. Ati: “Gospel y’i Burundi yari yubakiye ku kuramya no guhimbaza, indirimbo ziririmbwa mu rusengero zivuga Yesu gusa. Ugiye kureba izo ndirimbo, abantu ntibakizishishikarira cyane ubu hagezweho YouTube no gushaka ‘views’. Ariko abarundi bo basigaye inyuma muri ubwo buryo.”

Yongeyeho ko abacuranzi b’abarundi ari bamwe mu bubatse umuziki wo mu Karere. Ati: “Ugiye mu nsengero hafi ya zose i Burundi, uzasangamo abacuranzi beza kandi batishyurwa. Mu bindi bihugu byo mu Karere bigoye kubona umucuranzi udashaka kwishyurwa. Mu Burundi si uko Gospel yaburijwemo, ahubwo ibibazo by’igihugu nibyo byahungabanyije ibintu byinshi.”

Fabrice yavuze ko mu Burundi umuntu yagirwaga umuhanzi ukomeye ari uko afite urusengero akoreramo kuramya no guhimbaza buri cyumweru, ibintu byamufashaga gukura no gukomera. Yabigereranyije n’ubu mu Karere aho umuntu aba umuhanzi gusa kuko yasohoye indirimbo imwe ikabona views kuri YouTube.

Uyu muramyi yashimye ko abenshi mu bahanzi b’i Burundi bagikora umuziki batagamije kumenyekana gusa kuri YouTube, ahubwo bagakomeza kuririmba no kuyobora kuramya mu nsengero. Yavuze ko hari urubyiruko ruri gukura mu rusengero, rutamenyekanye kuri YouTube ariko rutanga icyizere cy’uko Gospel mu Burundi ikiri imbaraga zikomeye.

Fabrice kandi yashimye ubuhanga bw’abarundi bakora Gospel hirya no hino ku Isi. Yatanze urugero kuri David Nduwimana uba muri Australie, Fortran Bigirimana mu Burayi, DuduT Niyukuri uri muri Kenya, Willy Uwizeye muri Amerika, Clark Kaze muri Canada, Christian Irimbere uba mu Rwanda, Aron Nitunga umu producer wamamaye mu Karere, ndetse na Fleury Legend uba mu Rwanda utunganya amashusho y’indirimbo za Gospel.

Yavuze kandi ko abacuranzi b’abarundi barimo Arsène Nimpagaritse, Symphorien, Marc Kibamba, Shalom Shikama, Arnaud Gasige n’abandi bafatiye runini umuziki wa Gospel mu Karere.

Yasabye abakunzi ba Gospel mu Burundi gukomeza kugira icyizere kuko hari byinshi biri gutegurwa, by’umwihariko n’intumwa Apollinaire ifite urusengero rurerera abaramyi bashya.

Mu 2022, Fabrice yari yaravuze ko hakura impano nshya mu Burundi, atanga urugero kuri Lopez Nininahazwe. Ibyo yavuze byaje kuba impamo kuko uyu muramyi ubu yamamaye cyane mu Karere. Indirimbo ye “Imana y’akandi karyo” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 6.8 kuri YouTube.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu uruhumbirajana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *