
Morocco yongeye kwandika amateka
Ikipe y’Igihugu ya Maroc yanditse amateka mashya nyuma yo kuba iya mbere ku mugabane wa Afurika ibonye itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada guhera ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga.
Ibi yabigezeho nyuma y’uko itsinze Niger ibitego 5-0, mu mukino wabereye mu mujyi wa Marrakech.
Niger yahuye n’akaga ku munota wa 26 ubwo umukinnyi wayo Abdoul Latif Djibril yerekwa ikarita y’umutuku, bituma isigarana abakinnyi 10.
Byabaye imbarutso y’imvura y’ibitego kuko ku munota wa 29 gusa, Ismael Saibari yahise afungura amazamu, anatsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota mike.
Ayoub El Kaabi, Hamza Igamane na Azzedine Ounahi bashyizeho ibindi bitego bitatu, bihamya ubuhanga bwa Maroc muri iyi mikino.
Iyi ntsinzi yashyize Maroc ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu itsinda rya gatanu, irusha Tanzania ya kabiri amanota umunani, mu gihe Zambia na Niger zinganya atandatu.
Ni yo kipe y’igihugu rukumbi muri iri tsinda yatsinze imikino yose uko ari itandatu, yinjiza ibitego 19, yinjizwa bibiri gusa.
Maroc ikomeje kugenda yandika amateka akomeye, nyuma yo kugera muri ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, akaba ari na yo kipe ya Afurika yabigezeho bwa mbere. Iyi ni inshuro ya karindwi Maroc ibonye itike y’Igikombe cy’Isi, nyuma y’iyo yitabiriye mu 1970, 1986, 1994, 1998, 2018, na 2022.