
Umubare w’amafaranga Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka mushya w’imikino
Mu ibaruwa yagejejwe ku Nteko Rusange idasanzwe y’abanyamuryango ba Rayon Sports yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Bwana Muvunyi Paul, yagaragaje ko iyi kipe yafashe inguzanyo ya miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda muri I&M Bank mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye by’amikoro.
Nubwo Bwana Muvunyi atari yitabiriye iyi nama kubera ko atari mu gihugu, yandikiye abanyamuryango ibaruwa ibagezaho uko ubuyobozi bwagize icyo bukora mu guhangana n’ikibazo cy’amadeni cyari kimaze igihe kivugwa muri Rayon Sports.
Muri iyi baruwa yagize ati: “Muri aya mezi agera ku 10 tumaze muri uru rugamba, twahuye n’ibibazo byinshi ariko ikiri ku isonga ni ikibazo cy’amikoro. Ni muri urwo rwego twaganiriye na I&M Bank ko baduha inguzanyo ya miliyoni 150 Frw yo gukemura ibibazo by’amadeni byihutirwa dufite atatworoheye, no kunoza imikorere.”
Yakomeje avuga ko aya mafaranga azajya yishyurwa buhoro buhoro, hifashishijwe amafaranga Rayon Sports izajya yinjiza.
Aho yongeyeho ati: “Azadufasha no kwirinda ibihano twafatirwa na FIFA kubera ibibazo by’abatoza n’abakinnyi tutishyuraga.”Muvunyi kandi yasabye Perezida wa Komite Nyobozi ko asobanurira abanyamuryango uko amafaranga yakoreshejwe n’aho imyenda yihutirwa yageze.
Umunyamabanga w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, nawe yatanze ishusho y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, aho yemeje ko ingengo y’imari iteganyijwe ari miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi Nteko Rusange yabereye mu gihe Rayon Sports iri kwitegura gutangira umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa 12 Kanama 2025, ariko yo ikazawutangirira ku ya 13 Nzeri 2025 ihura na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.
Nubwo hari abibaza ku buryo aya madeni azishyurwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bugaragaza icyizere ko hakoreshejwe igenamigambi rinoze.