
USA: Umushinga wo gukora lobo imeze nk’uruyuki ugeze kure
Itsinda ry’abashakashatsi rikorera muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashyinze hanze lobo (Robot) y’uruyuki, igikomeje gukorwaho ubushakatsi, yitezweho kuba yakifashishwa mu buhinzi ku mu bumbe wa Mars mu gihe ubushakashatsi bwaba bwemeje ko ubuhinzi bwakorerwayo.
Amakuru dukesha CNN avuga ko iyi lobo yiswe “bumblebees”, ifite uburemere nk’ubw’uruyuki rusanzwe, ikaba ishobora guhuza amababa yayo inshuro 400 mu isegonda, ndetse ikaba ishobora kugenda metero 2 z’ubutumburuke mu isegonda byose biyifasha kuguruka ndetse no kuba yahagarara mu kirere.
Umwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza akaba n’umushashatsi wagize uruhara mu gukora iyi lobo, Nemo Hsiao, yavuzeko bari kugerageza gukora ibishoka byose kugira ngo iyi lobo izabe imeze nka “bumblebees”, yitiriwe iyi lobo.
Hsiao yongeyeho ko mu ntego nkuru bafite we n’itsinda bakorana aruko iyi lobo yakifashishwa mu kubangurira ibihingwa hanze y’uyu mubumbe.
Yagize ati “Mu gihe waba igiye guhinga igihigwa runaka kuri Mars ntabwo wajyanayo utu dusimba duto tuguruka( insects) kugira ngo tubangurire ibihingwa, aha izi lobo zacu ni ho zaba zikenewe”.
Assoc. Prof. Kevin Chen, umwarimu Kaminuza ya MIT asobanura ko uyu mushinga utagamije gusimbura inzuki zisanzwe, ahubwo ko ari uburyo bwo kunganira inzuki karemano, izi lobo zikaba zakora aho inzuki zusanzwe zitabasha gukora.
Uretse iyi lobo ya “bumblebees”, Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yala yo muri Thailand na bo baherutse gushyira hanze lobo yo mu bwoko bw’igihore ishobora kwifashishwa mu butabazi ahantu hatagerwa byoroshye, ibi bishimangira iterambere ry’ikoranabuhanga cyane cyane mu by’ubwenge buhangano.