
“Ndi nde wo kubacira urubanza?” Imvugo ikomeje kugenderwaho mu gushyigikira abo muri LGBTQ
LGBTQ mu busanzwe ni amagambo y’imine akoreshwa mu gusobanura itsinda w’ababana/bakundana bahuje ibitsina, aho umugore akundana/abana n’umugore, umugabo akabana/agakundana n’umugabo. Aba bakaba barakoze urugendo rwa Mbere kuwa 5 Nzeri 2025 rwemewe n’ab’I Roma.
“Ndi nde wo kubacira urubanza?” ni imvugo yamamaye cyane ku bwa Papa Francis ubwo yashyirwagaho igitutu n’abadashyigikira abo mu Muryango w’ababana bahuje ibitsina, ariko we agasobanura ko na bo ari abantu nk’abandi kandi nta bubasha na buke afite bwo kubacira urubanza. Bityo agashimangira ko bagomba gufatwa nk’abandi bantu basanzwe kandi bagahabwa uburenganzira kuri serivisi zose, cyane cyane akaba yaribandaga kukuba bahabwa uburenganzira muri Kiliziya.
Kiliziya ya Gesù iri mu zikomeye i Roma yakiriye aba bakirisitu bagera ku 1000 babarizwa mu Muryango wa LGBTQ uhuza abaryamana n’abo bahuje ibitsina, mu rugendo rwa mbere rwemewe ku mugaragaro muri Kiliziya Gatolika.
Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, abitabiriye bateraniye muri iyo kiliziya bafite umusaraba usizwe amabara aranga ababarizwa muri uwo muryango asa n’umukororombya baririmba, banasenga.
Ku wa Gatandatu bakomeje urugendo berekeza muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, banyura mu irembo ritagatifu (Holy Door).
Uru rugendo rwafashwe nk’icyizere ku buyobozi bushya bwa Papa Léon wa XIV, cyo kwemera abaryamana bahuje ibitsina.
Abakirisitu bo muri LGBTQ bashaka ko akomeza umurage wa nyakwigendera Papa Francis, washyize imbere kwakira iri tsinda ryakunze kwirengagizwa.
Papa Francis yamamaye ku magambo ye ati “Ndi nde wo kubacira urubanza?”
Yemereraga kandi abihayimana guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina, anamagana ihohoterwa rikorerwa ababarizwa mu muryango wa LGBTQ by’umwihariko muri Afurika.
Icyizere ko Léon azakomereza aho Francis yari agejeje cyiyongereye ubwo yakiraga James Martin, padiri w’umu-Jesuit, uzwiho kuvuganira abakirisitu bo muri LGBTQ.
Martin yagiranye ibiganiro na Papa byabereye i Vatican, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko amushyigikiye.
Uyu mupadiri yabwiye CNN ko yumvise ko Papa Léon ashobora kuba ashyigikiye inzira ya Papa Francis yasimbuye yo kudacira urubanza no gufungurira amarembo ababarizwa mu muryango wa LGBTQ