
Bayern Munich yaciye amarenga yo gutandukana na Nicolas Jackson
Umuyobozi w’Inama nkuru ya Bayern Munich, Uli Hoeneß, yemeje ko bigoye ko Nicolas Jackson yazakomezanya n’iyi kipe nyuma yo kugaragaza bimwe mu bikubiye mu masezerano ye.
Uyu mugabo yagaragaje ko bemeranyije na Chelsea kubatiza uyu rutahizamu ku giciro cya miliyoni €13.5 (£11.71) hanyuma yazitwara neza akagurwa burundu gusa akaba agomba gukinira iyi kipe byibuze imikino 40 ibigoye bitewe n’umubare w’imikino ikinwa mu gihe cy’umwaka wose w’imikino mu Budage.
Yongeho ko Kandi umutoza, Vincent Kompany yizeye cyane Harry Kane ku buryo bigoye ko yazabonera umwanya uyu Munya-Senegal ukomoka muri Gambia.
Igihe Bayern Munich yari irimbanyije igikorwa cyo gusinyisha uyu rutahizamu, Chelsea yashatse kugihagarika ariko umukinnyi ndetse n’ushinzwe inyungu ze barabyanga.
Ibyo byari bitewe no kuvunika kwa Liam Delap , rutahizamu ufatwa nk’uwa Kabiri inyuma ya João Pedro gusa Chelsea yahisemo kugarura Marc Guiu avuye muri Sunderland.
Nicolas Jackson, yageze muri Chelsea mu mwaka 2023 avuye mu ikipe ya Villarreal CF aho muri Premier League mu myaka ibiri yatsinze ibitego 25.