
Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yerekeje muri ½ mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025
Ikipe ya APR FC yerekeje muri 1/2 cy’irushanwa rihuza amakipe yo muri karere ka Afurika yo hagati n’ay’Iburasirazuba rya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo kunganya na KMC FC.
Kuri uyu wa Mbere saa Cyenda kuri KMC Stadium yo muri Tanzania ni bwo ikipe ya APR FC yakinnye na Kinondoni Municipal Council F.C (KMC FC) mu mukino wo ku munsi wa nyuma wo mu itsinda B muri CECAFA Kagame Cup.
APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye umukino ihererekanya umupira neza ariko yagera imbere y’izamu abarimo William Togui bikarangira bambuwe umupira.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kugera imbere y’izamu kenshi binyuze ku barimo Hakim Kiwanuka wahinduraga imipira myiza ariko kubyazwa umusaruro bikaba ikibazo.
Ku munota wa 39 APR FC yaje kubona kufura iterwa na Bugingo Hakim, ba myugariro bakuraho umupira ariko usanga Niyigena Clement arihindukiza awushyira mu nshundura.
Bidatinze ikipe ya KMC FC yahise ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 43 ku mupira wahinduwe neza ubundi Nshimiyimana Yunusu agerageje kuwukuraho biranga usanga Erick Mwijage Edson arekura ishoti rijya mu izamu.
Mu gice cya kabiri nabwo APR FC yaje iri hejuru ndetse ku munota wa 49 yashoboraga kubona penariti ku ikosa ryari rikorewe Hakim Kiwanuka ariko umusifuzi arasanza.
Kubona igitego cya kabiri ku makipe yombi byananiranye, umukino urangira amakipe yombi angana igitego 1-1. APR FC yahise yerekeza muri 1/2 iyoboye itsinda B naho KMC yo izamuka nk’ikipe yatsinzwe neza mu matsinda yose. Ikipe y’Ingabo z’igihugu izakina n’ikipe izazamuka mu itsinda rya kabiri ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.