
Ijoro ry’Ubwiza n’Ububyutse:Ntora worship team na chryso ndasingwa bahawe ikaze muri Free Indeed Worship Experience
Ichthus Gloria Choir yatumiye Ntora Worship Team na Chryso Ndasingwa mu gitaramo Free Indeed Worship ExperienceKorali Ichthus Gloria Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR yatangaje ku mugaragaro ko igitaramo cyayo gikomeye “Free Indeed Worship Experience”kizabera i Kigali, ku cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, aho izaba yatumiye abahanzi n’amatsinda akomeye arimo Ntora Worship Team yo muri ADEPR Ntora Church English Service ndetse n’umuramyi wa Gospel ukunzwe mu Rwanda, Chryso Ndasingwa.Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali kikazatangira saa kumi (4:00 PM) kugeza saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).
Abategura iki gikorwa batangaje ko kwinjira ari ubuntu, ku buryo buri wese uzaba abyifuza azahabwa amahirwe yo kwifatanya n’abandi mu masengesho, kuramya no guhimbaza Imana.Ntora Worship Team, yashinzwe mu 2009, imaze kuba urufatiro rukomeye mu kuramya no kuyobora abandi mu guhimbaza Imana binyuze mu mwuka wera. Iri tsinda rikomeye mu muziki rizafatanya na Ichthus Gloria Choir, imaze imyaka irenga 25 mu murimo, aho izwiho gukora ibikorwa byagutse by’umuziki haba mu Rwanda no hanze.
Chryso Ndasingwa, uzwi nk’umuririmbyi, umuramyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi wa saxophone, nawe azaba ari mu bazatanga ubutumwa muri iki gitaramo. Ndasingwa asanzwe afite indirimbo zakunzwe nka “Wahozeho”ndetse n’izindi nyinshi ziri mu bitaramo bikomeye byo mu gihugu. Kuba azafatanya n’aya matsinda yombi bizatuma iki gitaramo kiba umugisha kuri benshiInsanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Free Indeed” ishingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 8:36 , Ni amagambo azatuma abazitabira bibuka ko mu Mwana w’Imana ari ho habonekamo umudendezo nyawo.
Abategura iki gitaramo bavuga ko bifuza ko kizaba umwanya wo gusabana, gusengera igihugu ndetse no gusubiza intege mu bakristo bose. Byitezwe ko ibihangano bizaririmbwa bizaba bifite ubutumwa bwimbitse kandi bwubaka imitima, bityo bikaba bitandukanye n’ibitaramo bisanzwe by’umuziki gusa.Umwihariko w’iki gitaramo ni uko kizamurikira rimwe ibikorwa bitatu bikomeye: ubunararibonye bwa Ichthus Gloria Choir, ubuhanga n’ubwitange bwa Ntora Worship Team, ndetse n’impano zidasanzwe iri muri Chryso Ndasingwa.
Uyu mubano urasobanuye ko umurimo wo kuramya Imana urushaho gukomera iyo habayeho gufatanya no gushyira hamwe impano zitandukanye.Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose ya Kigali n’ahandi, bakaza gushimira Imana no kuryoherwa n’indirimbo zisingiza Uwiteka.
Abategura iki gikorwa barahamagarira Abanyarwanda bose n’abandi banyamahanga batuye mu gihugu kuzitabira uyu mugoroba udasanzwe w’umunezero n’umudendezo uva mu Mwana w’Imana.

Ichthus Gloria Choir Yatumiye Ntora Worship Team na Chryso Ndasingwa mu Gitaramo “Free Indeed” i Kigali
