
Naioth Choir yasabye abantu bose kuza biteguye kuzuzwa umunezero n’ibihe byiza mugiterane Hearts in worship
Korali Naioth, imwe mu ma korali akunzwe akorera ivugabutumwa mu Rwanda, yatangiye umurimo wayo mu mwaka wa 2001. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi 7 b’abanyeshuri, ariko ikaba imaze gukura no kugira uruhare rugaragara mw’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ubu igiye gukora igiterane gikomeye mu Rwanda
Kuva yatangira, Korali Naioth imaze gukora album eshatu zagiye zifasha abakristo benshi kunga ubumwe no kurushaho kwegera Imana. Ubu iri mu myiteguro yo gusohora album ya kane, izakorwa mu buryo bwa Live Recording mu giterane cyihariye bise Hearts in Worship.Iki giterane kizaba ku itariki ya 1 n’iya 2 Ugushyingo 2025, kikazabera ahantu hateguwe neza kandi hagenewe kwakira abantu bose.
aho abantu bazahurira mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo za Korali zakunzwe cyane nka nzimana n’umukiza,umusaraba,reka tubabwire Yesu,bimuharire nizindi nyinshi Korali Naioth ntiyagarukiye gusa mu ndirimbo. Ifatanyije n’itorero rya ADEPR ibarizwamo yagiye ikora ibikorwa by’ubufasha bigamije kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda. by’umwihariko, bagiye bafasha mu gutanga Mutuelle de Santé, ibikorwa byagize umumaro ukomeye mu buzima bw’abaturage batari bake.
Ubuyobozi bwa korali bugaragaza ko bahisemo gutegura iki giterane kuko ari igikorwa cy’ivugabutumwa, kandi kizaba n’umwanya wo gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo nshya. Iki giterane kizaba kirimo umwihariko kuko hazaba korali nini ifatanyije n’itsinda rya Live Band, bigatanga ubunararibonye budasanzwe mu Kuramya no guhimbaza Imana.
Icyi giterane cyiswe Hearts in Worship gisobanurwa mu Kinyarwanda “Imitima mu Kuramya Imana.” Ubuyobozi bwa korali bwasobanuye ko izina ryatoranyijwe rigamije gushishikariza abantu kuramya Imana bataryarya, bayifungurira imitima yabo yose. Mu kugaragaza umurongo wacyo, cyahawe n’indi nsanganyamatsiko y’icyongereza igira iti: “Where Every Beat of Your Heart Meets Divine Melody”, ishushanya uburyo imitima y’abazitabira izahuzwa n’injyana y’Imana.
Mu butumwa batangaje, bavuze ko intego ari ugufasha abakristo kongera gusubiza imitima yabo Imana, bakayiramya kandi bakayihimbaza nk’uko Pawulo yabivuze mu Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. (Abefeso 5:19)Biteganyijwe ko icyo giterane kizaba umwanya wihariye wo guhembura imitima, guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza ndetse no gusangiza abitabiriye ubutumwa bwiza bw’indirimbo nshya.
Korali Naioth yizeye ko abazitabira bazasohoka bafite ibyishimo bishya n’imbaraga z’umwuka.Abayobozi ba korali batangaje ko bazakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa by’itorero no mu buzima bw’abanyarwanda muri rusange, binyuze mu bikorwa by’ubufasha, indirimbo z’ivugabutumwa n’umurimo wo kuramya Imana. Bemeza ko umurimo batangiye mu mwaka wa 2001 ukomeje kwaguka no kugira ingaruka nziza ku gihugu cyose.

