
Umuyobozi mukuru wa FERWAFA yageneye agashimwe abakinnyi b’Amavubi
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] Shema Fabrice yijeje abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ko agahimbazamusyi kabo bakabona mu gitondo ndetse na Jersey bakinanye arazibaha nyuma yuko Amavubi asoje umukino atsinze Zimbabwe igitego 1-0.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025,nibwo Shema yahuye n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi abizeza byinshi, birimo no gukemura ibibazo by’amikoro bari bafite mbere y’imikino ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Muri ibyo biganiro byabereye muri Nigeria aho Amavubi yari yagiye gukina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Perezida Shema yabwiye abakinnyi ko ibirarane by’imikino bakinnye mu mwaka wa 2025 bagiye kubibona vuba.
Uyu yanahise atangaza ko abari mu mujyi wa Uyo muri Nigeria hamwe n’ikipe y’igihugu ,amafaranga bahita bayahabwa mu ntoki, mu gihe abandi batari bahamagwe bayabohereje kuri konti zabo kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nzeri 2025.
Aya mafaranga, angana na miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda, arimo agahimbazamusyi ku mukino wa Lesotho warangiye ari igitego 1-1, ndetse n’ayo ingendo zose bakoze muri iyo mikino.
Shema yanijeje abakinnyi n’abatoza ko naramuka abonye intsinzi ku mikino ibiri isigaye harimo uwa Nigeria na Zimbabwe, azabashimira byihariye n’agahimbazamusyi gahambaye, n’ubwo atatangaje ingano yako.
Kuri uyu wa Gatanu, ibyo Shema yabasezeranyije bisa n’ibyatangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo Amavubi yatsindaga Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.
Igitego cyatsinzwe na rutahizamu Mugisha Gilbert, cyatumye u Rwanda rugira amanota 11 mu itsinda C, rukaba ruri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Afurika y’Epfo ifite amanota 16.
Mugisha Gilbert, uri mu bihe byiza, amaze gutsindira Amavubi ibitego bine muri iyi mikino, naho u Rwanda muri rusange rumaze gutsinda ibitego bitanu, rutsindwa ibindi bitanu.
Ikipe y’u Rwanda yabanje mu kibuga igizwe na: Ntwari Fiacre, Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Biramahire Abeddy.