
Imashini zizwi nk’ibiryabarezi ibihumbi 7 ni zo zimaze gukurwa mu baturage mu gikorwa cyatangijwe na RDB
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Kivuga ko kimaze gukusanya imishini zifashishwa mu mikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi zirenga ibihumbi 7 zizikura mu baturage , kuko byagaragaye ko byabateje ubukene ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye mu baturage.
Icyemezo cyo guca burundu izi mashini zizwi nk’ibiryabarezi cyafashwe na politiki y’imikino y’amshirwe mu Rwanda mu 2024, ubu bikaba byemewe gukinwa mu nzu zemewe zikinirwamo imikino y’amahirwe zizwi nka Casino.
Bamwe mu baturage baganiriye na Televiziyo y’Igihugu ari na yo dukesha iyi nkuru bahamya ko, izi mashini zabakururiye ibibazo bitandukanye mu miryango byiganjemo iby’ubukene.
Umwe yaguze ati “Hari nk’ukuntu umugabo yabaga avuye gupagasa, aho kugira ngo ajyane amafaraga mu rugo akabanza kunyura aho izo mashini ziri ntagire ikintu ageza mu rugo, ugasanga bitera ingaruka mbi ku muryango”.
Umukozi wa RDB uri mu gikorwa cyo gukusanya izi mashini mu bice bitandukanye by’Igihugu, avuga ko gahunda yo gukura izi mashini mu baturage biri mu rwego rwo kubarinda kuko byagaragaye ko biragiraho ingaruka.
Yagize “Hari ingaruka mbi ku buzima kuko usanga abantu barabisariyemo. ukabona umuntu mu by’ukuri ntafite imitekerereze mizima, ntabwo ashobora kugira ikindi kintu yikorera kubera gusinda iyi mikino y’amahirwe”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage bakwiye kwirinda iyi mikino y’amahirwe kuko ibagiraho ingaruka mbi.
RDB ivuga ko kuva iki gikorwa cyo gukura izi mashini mu baturage cyatangira hamaze gukusanywa izirenga ibihumbi 7, zikaba zishyikirizwa Uruganda EnviroServe Rwanda rutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo hakorwemo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Imashini zizwi nk’ibiryabarezi ibihumbi 7 zimaze gukurwa mu baturage, mu gikorwa RDB ikore hirya no hino mu gihugu.

Imikino y’amahirwe iri mu yateje ubukene ndetse n’ibubazo mu miryango.