
Indirimbo “Ni Nziza” ya Jado Sinza na Esther, impano nshya ishimangira urukundo rw’Imana
Indirimbo “Ni Nziza” ya Jado Sinza na Esther, impano nshya ishimangira urukundo rw’Imana
Iyi ndirimbo igizwe n’amagambo yuje icyubahiro no gushima Imana ku bw’ukuntu ihora iri kumwe n’abayiringira, igafasha mu bihe by’umwijima kandi ikabaha imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo. Amagambo nka (“He has been there for me) yambaye hafi, ubwo nari nkomerewe” agaragaza uburyo Imana itari kure y’umukene cyangwa uwahuye n’ibigeragezo, ndetse n’icyubahiro itanga muri byose.
Aba bahanzi bombi, babana nk’umugabo n’umugore kandi bakorera umurimo w’Imana bafatanyije, bagaragaza mu ndirimbo uburyo Imana iba ku ruhande rwabo, ikabatera imbaraga no kubashimisha. Mu ndirimbo, harimo amagambo y’ubwiza n’ubudahemuka bwa Yesu, nk’aho “Anaimarisha roho zacu” ndetse na “Komera ushikame, he can move mountains for you”, agaragaza imbaraga z’Imana zidashira.
Mu nyikirizo dusangamo ubutumwa bw’ihumure n’amahoro, aho aba baramyi b’indirimbo bashishikariza abantu kugira ukwizera no kwizera Imana mu bihe byiza n’ibibi, bikaba “Mu bihe by’ibibi ndetse n’ibyiza niyo ituba hafi mbese. twayinganya iki?”.
umurongo waa kabiri w’indirimbo, “Iyo Mana Ninziza, Igira neza Ninziza, Murukundo Ninziza, Mumbazi Ninziza”, yerekana uburyo urukundo n’imbabazi by’Imana bitagira iherezo.
Abakunzi biritsinda basanze iyi ndirimbo ari impano idasanzwe ku bakunda umuziki w’umwuka, igaragaza urukundo rw’Imana kandi ikabashimisha mu buryo butandukanye. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamaze gutangaza ibyishimo byabo ku buryo indirimbo “Ni Nziza” yatangiye gukwira mu mitima y’abatari bake.
Jado Sinza na Esther bakomeje kwerekana ko ubuhanzi bwabo butari ubw’umuntu ku giti cye, ahubwo ari uburyo bwo gukomeza umurimo w’Imana no gusakaza ubutumwa bwiza ku isi yose.