
Umukinnyi witwa Bingi Belo avuga ko yazinutswe ikipe ya Rayon Sport bitewe n’agahinda yamuteye
Mucyo Antha wifuzaga kugurisha rutahizamu Chadrak Bingi Belo muri Rayon Sports, yagaragaje ko uyu mukinnyi yasubiraye iwabo afite agahinda kubera kudahabwa agaciro na Rayon Sports, ashimangira ko nta kizayimugaruramo.
Muri Nyakanga 2025 ubwo amakipe menshi yari arimbanyije ibikorwa byo gushaka abakinnyi azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025/26 uri hafi gutangira, ni bwo Rayon Sports yatangaje Bingi Belo wakiniraga ikipe ya DCMP.
Uyu mukinnyi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize umukono ku masezerano ariko hari ibitaratungana byatumye asubira iwabo adakinnye.
Mucyo Antha wari wafashije uyu mukinnyi kugera muri Rayon Sports, yasobanuye impamvu atigeze ayikinira nyamara yari yashimwe na buri wse.
Ati “Bingi Belo ntabwo yananiranywe ahubwo ni Rayon Sports yabuze amafaranga yo kwishyura DCMP. Twari twarumvikanye ibihumbi 30$, aho bagombaga guha DCMP ibihumbi 10$, bagaha aho yakuriye ibihumbi 5$, Bingi Belo yagombaga gufata ibihumbi 10$, ibindi bihumbi 5$ bikaba ibyanjye.”
Gikundiro yagombaga kohereza ibihumbi 15$ ku nshuro ya mbere, mbere ya tariki 28 Nyakanga, noneho ibindi bihumbi 15$ bya Antha na Bingi Belo ikazabitanga nyuma ya Rayon Day.
Ibyo ntibyakozwe nk’uko Mucyo Antha abisobanura. Ati “Narafunzwe bya bintu barabirambika. Mbajije umuyobozi umwe ambwira ko ari ibihumbi 10$, mbikojeje DCMP bambwira ko ntagira gahunda. Habura iminsi ibiri ngo na yo bayohereze, numva muri Rayon Sports ngo habonetse ibihumbi 7$.”
“DCMP yahise insaba umukinnyi kandi n’itike kuyinsubiza byabaye intambara. Nabwiye Gacinya Denis na Murenzi Abdallah ko nibongera kubona nsaba isoko muri Rayon Sports bazahita bavuga ko ntari muzima. Nzongera gusaba isoko ubuyobozi bwarahindutse.”
“Ibyo bavuga ngo azagaruka, ntabihari. Yarambwiye ngo ‘ni iki cyangarura hano muri Rayon Sports?’”
Mucyo Antha akomeza avuga ko Bingi yavanye agahinda mu Rwanda, dore ko nta mafaranga na make Rayon Sports yigeze imuha cyangwa ngo imubwire impamvu itayatanze.
Ati “Perezida wa DCMP yarampamagaraga, nahamagara Perezida Thaddée akajya kubaza Muvunyi, we telefone ye ayitaba gake. Kandi ni ko Perezida wa DCMP acana umuriro kuri Bingi. Bingi yagiye ababaye kuko yarambwiye ngo ‘bavugaga ko ntashoboye wenda ni yo mpamvu badashaka kwishyura.”
“Muzi ko Bingi avuye mu Rwanda Rayon Sports itaramuha n’inoti ya 1000 Frw? Ahavuye bataramuha n’igiceri cya 100 Frw. Itike imuvana i Kinshasa imujyana iwabo ni njye wayimuhaye. Mvuye muri gereza, ariko ni gute naza ngaha umuntu 100$ kandi amaze igihe akora mu ikipe?”
Mucyo Antha avuga ko Bingi Belo wasubiye muri DCMP gukina umwaka umwe asigaje, ashimangira ko amasezerano Rayon Sports yanze kumuha amaze kumuhombya miliyoni 2 Frw.
Aha harimo amatike yamwishyuriraga, ibikoresho yamuguriraga ndetse no kumufasha kubaho igihe ari mu Rwanda, gusa ntabyicuza kuko yinjiye muri uyu mwuga yariyemeje kuwushoramo.