Tariki 11 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka
1 min read

Tariki 11 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka

Turi ku wa 11 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 254 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 111 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1974: Kayibanda n’umugore we bavanywe i Rwerere bajyanwa gufungirwa i Kavumu mu rugo rwabo ari na ho baguye.
2011: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bufaransa, akomoza ku bwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 2001: Habaye ibitero bizwi nk’ibyo “ Ku wa 11 Nzeri” ubwo (…)

Turi ku wa 11 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 254 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 111 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1974: Kayibanda n’umugore we bavanywe i Rwerere bajyanwa gufungirwa i Kavumu mu rugo rwabo ari na ho baguye.

2011: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bufaransa, akomoza ku bwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2001: Habaye ibitero bizwi nk’ibyo “ Ku wa 11 Nzeri” ubwo mu 2001 Umutwe wa Al Qaeda wari uyobowe na Osama Bin Laden, wagabaga ibitero muri Amerika bikarimbura inyubako ya World Trade Center n’abantu hafi 3000 bakahasiga ubuzima.

2023: Umujyi wa Derna muri Libya wibasiwe n’imyuzure idasanzwe nyuma y’uwiswe ‘Storm Daniel’, ibyatumye hasenyuka ingomero ebyiri abantu 11.300 bakahasiga ubuzima.

Mu muziki

2020: Umuhanzi Toots Hibbert wabarizwaga muri Toots and the Maytals yitabye Imana ku myaka 77. Afatwa nk’uwahanze ijambo “reggae” ryitiriwe iyo njyana mu muziki, abinyujije mu ndirimbo yakoze mu 1968 “Do the Reggay.”

Abavutse

1965: Bashar al-Assad wabaye perezida wa Syria.

1977: Havutse umuraperi w’Umunyamerika, Ludacris unazwiho gutunganya indirimbo.

1979: Havutse Eric Abidal, Umufaransa wubatse izina mu bakina umupira w’amaguru bugarira izamu mu ikipe y’igihugu no muri FC Barcelone.

Abapfuye

2019: Bacharuddin Jusuf Habibie wabaye perezida wa gatatu wa Indonésie.

Kuri uyu munsi kandi hazirikanwa abaguye mu bitero bya Al Qaeda byo ku wa 11 Nzeri 2001.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *