Manchester City yabuze umukinnyi w’ingenzi mu gihe yitegura deribi
1 min read

Manchester City yabuze umukinnyi w’ingenzi mu gihe yitegura deribi

Ikipe ya Manchester City izakina idafite rutahizamu w’umunya-Misiri Omar Marmoush mu mukino ukomeye utegerejwe ku cyumweru izahuramo na Manchester United kuri Etihad Stadium, nyuma y’uko Marmoush avunikiye mu ivi ari ubwo yari muikino mpuzamahanga hamwe n’ikipe ye y’igihugu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yaje gusimbuzwa hakiri kare mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wahuje Misiri na Burkina Faso kuri Stade ya Ouagadougou, warangiye nta n’umwe ucyuye amanota atatu.

Ni nyuma y’uko yari akoreweho ikose rikomeye ku munota wa kane, n’ubwo yakomeje gukina gato mbere y’uko asimburwa na Osama Faisal ku munota wa cyenda.

Marmoush, waguzwe na Manchester City muri Mutarama avuye muri Eintracht Frankfurt ku kayabo ka miliyoni £59, yagaragaye mu mikino 28 amaze gutsindamo ibitego umunani, akaba yarahise yinjira mu bafatiye runini ubusatirizi bw’iyi kipe.

Amakuru yatanzwe n’ikipe ya Man City avuga ko isuzuma ry’ibanze ryakorewe muri Misiri ryagaragaje ko uyu mukinnyi atazagaragara mu mukino wo ku cyumweru utegerejwe saa 16:30 ku isaha yo mu Bwongereza.

Marmoush byitezwe ko agomba guhita asubira i Manchester kugira ngo hakomeze gusuzumwa uko uburwayi bwe buhagaze ndetse atangire n’uburyo bwo kuvurwa.

Iyi mvune ya Marmoush ije ikurikira iy’undi mukinnyi wo hagati Rayan Cherki, na we udahari kubera imvune y’imitsi yo ku ntege bizwi nka hamstring, mu gihe na Phil Foden, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, aherutse kutagaragara mu mukino City yatsinzwemo na Brighton mbere y’aka karuhuko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *