
Barcelona yongeye kugaragaza ko igiye kugendera kuri Lamine Yamal
Ikipe Barcelona yongeye kugaragaza ko igiye gushingira kuri Lamine Yamal aho ari we wahawe kuzajya atera penaliti ndetse na kufura bya Barcelona mu mwaka utaha w’imikino itora na Kapiteni mushya.
Iyi kipe ibikoze nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino wabonaga nta mukinnyi uhoraho wateraga imipira y’imiterekano ya Barcelona aho Raphinha ari we wateraga myinshi ariko na Lamine Yamal akagira iyo atera.
Mu myanzuro yafashwe n’umutoza Hansi Flick yahisemo kubiharira Lamine Yamal ndetse mu yindi myanzuro yafashe harimo no kuba Marc-André ter Stegen agomba kwamburwa igitambaro cyo kuba Kapiteni wa Barcelona.
Ter Stegen aravugwa ko azasohoka muri Barcelona nyuma y’iza rya Joan García, gusa umutoza yafashe ikemezo ko yasohoka atasohoka atazakomeza kuba Kapiteni wa Barcelona.
Iñigo Martinez ni we uzaba Kapiteni mushya wa Barcelona umwaka utaha yunganirwe na Frenkie de Jong, Ronald Araújo, Pedri na Raphinha.
Barcelona Kandi nubwo itarabitangaza, Lamine Yamal azambara nimero 10 umwaka utaha nyuma y’igenda rya Ansu Fati muri AS Monaco , nimero 10 ikaba nimero y’amateka muri Barcelona yambawe Lionnel Messi.