Chicago Gospel Music Festival 2025: Igitaramo Mbaturamugabo cyo Kuramya no Guhimbaza Imana Kiragarutse !
3 mins read

Chicago Gospel Music Festival 2025: Igitaramo Mbaturamugabo cyo Kuramya no Guhimbaza Imana Kiragarutse !

Tariki ya 12, July , 2025, umujyi wa Chicago uzakira igitaramo kinini cya gospel kizabera kuri Jay Pritzker Pavilion, Millennium Park. Iki gitaramo ni kimwe mu byaranze umuco w’umujyi, kuko Millennium Park ari kimwe mu bibanza by’amahuriro y’abaturage n’abanyamahanga bakunda gospel, kandi kikaba kizaba gitegurwa n’ishami rya Chicago Department of Cultural Affairs and Special Events (DCASE)

Amateka y’Igitaramo:

Chicago Gospel Music Festival yatangiye mu 1985 mu rwego rwo kwizihiza umuziki wa gospel watangiriye muri Chicago, ahavukiye injyana ya gospel moderne binyuze kuri Thomas A. Dorsey na Mahalia Jackson.

Ni kimwe mu bitaramo binini by’ubuntu ku isi by’umuziki wa gospel, bikaba bihuza abahanzi mpuzamahanga, amakorali ya community, n’ababyinnyi b’imiziki y’iyobokamana.

Kibera muri Millennium Park, ahakundwa cyane n’abakerarugendo, kikaba gifasha gusigasira umuco, ukwemera, n’impano z’abaturage ba Chicago n’abandi baturutse impande zose.

Abahanzi Bazitabira Chicago Gospel Music Festival 2025:

1. Chandler Moore

Umuririmbyi wa Maverick City Music, yamenyekanye mu ndirimbo nka “Jireh”, “Promises”, na “Refiner”.Yatwaye GRAMMY Awards ku ndirimbo nziza ya gospel. azaba ari umuhanzi mukuru w’igitaramo (headline act).

2. Jekalyn Carr

Umuririmbyikazi watsindiye ibihembo bikomeye (Stellar, Dove Awards).Azaririmba indirimbo nka’“You Will Win”, “Greater Is Coming”.

3. Chicago Unity Choir

Bayobowe na Deandre Patterson na Janet Sutton, ni imwe mu matsinda akomeye ya korali mu mujyi wa Chicago.

4. Ray Bady, Queenie, na Chicago Youth Unite

Abahanzi n’amatsinda y’urubyiruko bafite impano zihambaye mu muziki w’iyobokamana.

5. Lil Harry (Tribute)

Hazatangwa icyubahiro kuri quartets za Chicago, harimo ibikorwa by’amateka by’umuhanzi Lil Harry n’itsinda rye.

 Impamvu igitaramo cy’ingenzi:

1. Umurage ukomeye wa gospel muri Chicago

1583-1Uyu mujyi watangiye kuba umusingi mugari wa gospel mu kinyejana cya 20, hamwe n’abahanzi nka Thomas Dorsey na Mahalia Jackson, kikaba gifite amateka yubakiye mu kwizera n’umuco. Igitaramo nk’iki ni ukugumana umuco no kuwusigasira.

2. Kwibohora urubyiruko no guhuriza hamwe umuryango

1899-2Igice cya “Choirs & More Showcase” kigaragaza abahanzi baturuka mu matorero ndetse n’amakorali ya community, bigafasha gusangiza abantu bose ubumenyi n’umurage wa gospel by’umwihariko abantu bato  .

3. Ubushobozi n’imiyoborere

2594-1DCASE na Mayor Brandon Johnson baremeza ko gospel ifite uruhare mu guhagarara neza k’umujyi ndetse nimibanire myiza muri community.

Kwitabira iki gitaramo kandi ni uburyo bwiza cyane ku bakristo bwo kongera imbaraga mu kwizera no kuramya Imana, kuko binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana n’ubutumwa bw’abahanzi, abantu bibuka impamvu yo kuyishimira no gukomeza kuyubaha. Iki gitaramo gihuriza hamwe abakristo b’ingeri zitandukanye, bigatuma bashyikirana, basangira umwuka w’ibyishimo n’urukundo, ndetse bakubaka ubusabane bukomeye mu muryango mugari wa gikirisitu. Ni umwanya wo kwigira hamwe no gukura mu buryo bw’umwuka, kuko ubutumwa n’ubuhamya bitangwa bifasha abantu kwiyubaka no gukomeza kwizera. Byongeye, ni uburyo bwo gushyigikira no kwerekana impano z’abakristo mu ndirimbo no kuramya, bigafasha guteza imbere umuco wa gospel n’isanamitima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *