
Umuhanzi nyarwanda Yves Rwagasore mu ndirimbo nshya
Uyu muramyi Yves Rwagasore akaba ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba atuye muri Canada akaba yongeye gukora indirimbo yise”Intsinzi”nyuma yuko hari hashize ukwezi kumwe ashyize hanze iyo yise”Narababariwe”.
Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo atanga ubutumwa ndetse yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa abizera ko intsinzi yabo ari Yesu bityo ari ngombwa gukomeza kumwiringira no kumwizera. Iyi ndirimbo imaze umunsi umwe ishyizwe hanze aho yashyizwe ku rubuga rwa Youtube.
Uyu muhanzi avuga ko intego ari ukwibutsa abantu ko Yesu ariwe ntsinzi kandi ko muri we hatabaho gutsindwa. Akomeza avuga ko kenshi umwanzi abiduhisha akaduteza ubwoba ariko abana b’Imana bahawe intsinzi kandi ni iy’iteka ryose bityo rero turi abatsinzi muri byose.
Ntiyibagiwe guhumuriza abari mu bibazo baterwa n’umubisha ndetse abibutsa ko Imana itabibagiwe kandi ibafitiye imigambi myiza nk’uko bigaragara mu ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya: 29:11. Ati: “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, bakomeze guhanga amaso Kristo ni we ntsinzi yacu.”
Yves Rwagasore ni umwe mu bahanzi ba b’Adiyasipora nyarwanda bari gukora cyane kuko agiye azwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka Thank you God, Njyewe na Yesu, Abiringiye Uwiteka n’izindi nyinshi zigiye zitandukanye. Ntiyigeze acibwa intege no kuba ari mu gihugu cy’amahanga ngo areke umuhamagaro we wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zihumuriza ubwoko bw’imana. Aho yashyizeho umwanya wo kwegerana n’Imana mu buryo bwo kuyiramya akaba ari igikorwa yise “Upper room” cyatumye amenywa n’abantu benshi.