
Album nshya ya Tonzi izagaragaramo ubutumwa bwihariye bwo kwiringira Imana
Tonzi Yongeye Gushimangira Umusanzu We mu Muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Umuhanzikazi Tonzi, uzwi cyane mu ndirimbo z’Imana n’ubutumwa bw’ubuzima bufite intego, yongeye kugaragara mu bikorwa bishya byo gukomeza gusangiza abakunzi b’umuziki indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima.
Kuri iyi nshuro, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zizaba zigize Album nshya, harimo Nzakurinda, Urufunguzo, Urukundo, Mubwire,na Uri Byose.Tonzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kurangwa no gukunda umurimo w’Imana ndetse n’umuco wo gushyira imbere indirimbo zubaka.
Hashize igihe kitari gito agaragaje ubuhanga bwe mu bihangano bikora ku mutima, ndetse akomeza kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda.Si ubwa mbere Tonzi agaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.
Muri 2025,yari yahishuye igitabo cye gishya cyafashije abantu benshi kumva urugendo rwe rw’ubuzima, urugero rw’ubutwari n’ubushishozi mu rugendo rwa muzika n’ubuzima busanzwe. Ibi byose bigaragaza uburyo akomeje gusiga umurage ufatika mu muziki no mu nyigisho z’ubuzima.Album nshya ikomeje kuvugisha abantu benshi kuko indirimbo zayo zose zifite amagambo akomeye y’ihumure n’ubutumwa bwiza.
Nzakurinda igaragaza Imana nk’umurinzi w’ubuzima bwacu, mu gihe Urufunguzo ishimangira ko Imana ari yo ifite igisubizo cy’ibibazo byose.Indirimbo nka Urukundo zigaragaza umutima wa Tonzi wo kwigisha abantu gukunda no kubabarira, naho Mubwire igashishikariza abantu kudatinya gusaba no kwegera Imana.
Uri Byose yo ifatwa nk’indirimbo yo gushima, igaragaza uburyo Imana ari byose ku buzima bw’umuntu.Tonzi asanzwe azwiho umwihariko wo guhimba indirimbo zihuriza hamwe injyana n’ubutumwa butuma ababikurikira babona ubuzima mu buryo bushya. Uretse kuba indirimbo ze zikorwa mu buryo bugezweho, zifite n’ubumenyi bwo gufasha abantu gutekereza no kubona icyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Album nshya ya Tonzi izagaragaramo ubutumwa bwihariye bwo kwiringira Imana
Abakunzi b’umuziki bakomeje gutegereza kumenya izina ry’iyi Album nshya, kuko kugeza ubu Tonzi yahisemo gusiga agasanduku gafunze, avuga ko ari uburyo bwo gukomeza gutera abantu amatsiko .
Ibi byatumye benshi batangira gutekereza ku izina rikwiye iyi mizingo y’indirimbo z’ubutumwa.Tonzi akomeje kuba intangarugero mu bahanzi b’Abanyarwanda, haba mu muziki, mu nyandiko no mu biganiro by’ubuzima.
Album nshya yitezweho kuba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gusakaza ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’icyizere.