Ubutabazi bw’Imana mu ndirimbo nshya ya James Ngabo “N’ibyose”
2 mins read

Ubutabazi bw’Imana mu ndirimbo nshya ya James Ngabo “N’ibyose”

Ubutabazi bw’Imana mu ndirimbo nshya ya James Ngabo “N’ibyose”

James Ngabo yashyize hanze indirimbo nshya yitwa N’ibyoseUmuhanzi w’umunyarwanda James Ngaho yashyize hanze indirimbo nshya yise N’ibyose indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo guhamya imbaraga n’ubutabazi bw’Imana mu buzima bw’umuntu.

Ni indirimbo yaturutse ku buzima bwabayeho hagati y’inshuti eshatu, buri wese afite ibibazo bye bikomeye ariko bakajya bahumurizanya, by’umwihariko James akabibera isoko y’ihumure.James Ngaho avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ubwo yari kumwe n’abandi banyeshuri biganaga, ariko buri wese afite urugendo rutoroshye.

Umwe muri bo yari impfubyi, abandi nabo bari mu buzima bugoye. Mu gihe cyose babaga bari kumwe, James yabahumurizaga, abibutsa ko Imana ariyo gisubizo cy’ibibazo byose. Uwo mwuka wo guhumuriza n’ihumure ry’Imana nibyo byabyaye iyi ndirimbo nshya.Indirimbo N’ibyose ni ubuhamya, igaragara ko Imana iba hafi y’abantu muri byose, haba mu byishimo cyangwa mu mibabaro.

Ubutumwa bwayo bugamije guha icyizere abahuye n’ibigeragezo ko Imana ibana nabo kandi ko ariyo ntandaro y’amahoro n’umutuzo nyakuri.Mu magambo ye, James Ngaho yemeza ko yashatse gusangiza abanyarwanda n’isi yose iyi mpano ivuye k’umutima, kugira ngo ibabere ihumure nk’uko yabaye ihumure ku nshuti ze.

Yongeyeho ko ari intangiriro yo gushyira imbere indirimbo zifasha abantu kurushaho kwegera Imana no kuyumvira.Iyi ndirimbo irangwa n’umwimerere mu buryo yanditsemo no mu buryo iririmbwamo, kuko James Ngabo yibanda ku gusangiza ubuzima nyabwo n’amasomo akomeye. Benshi mu bamaze kuyumva bayishimira uburyo ikoze mu buryi yoroheye buri wese ndetse ikajyana n’injyana ituje ifasha umuntu kuyumva neza no gusobanukirwa ubutumwa bwayo.

James Ngaho ari mu bahanzi bato bazanye umwihariko mu muziki nyarwanda, kuko atagarukira gusa ku gushyira hanze indirimbo ahubwo agashaka ko indirimbo ze zibera abantu inkunga. Ni umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza injyana n’ubutumwa bw’ukuri, ibintu bikunze kugaragara nk’ibihe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya James bavuga ko indirimbo N’ibyose izaba kimwe mu bihangano bizakomeza kumufungurira imiryango mu ruhando rwa muzika yo kuramya no guhimbaza, ndetse ikaba intangiriro yo kumenyekana kurushaho nk’umuhanzi w’imyitwarire myiza no guharanira kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda barasabwa gutega amatwi no gushyigikira iyi ndirimbo nshya ya James Ngabo, kuko ifite ubutumwa bwubaka kandi bushobora guhindura ubuzima bwa benshi. N’ibyose iboneka ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki ndetse no ku rubuga rwa YouTube, aho imaze kwakirwa neza n’abayumvise bwa mbere.

Ubutabazi bw’Imana mu ndirimbo nshya ya James Ngabo “N’ibyose”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *