
“Urya icyo ushaka, ukishyura ayo ushaka”! Resitora yashyize igorora abakiriya
Resitora yo muri Mexico City yitwa Masala y Maiz, ifite inyenyeri yo mu bwoko bwa Michelin, imaze kwamamara cyane kubera gahunda yayo idasanzwe aho umukiriya arya icyo ashaka akishyura amafaranga ashoboye cyangwa yifuza.
Abashinze iyi Resitora ari bo Norma Listman na Saqib Keval, bavuga ko intego yabo atari ibihembo cyangwa icyubahiro, ahubwo ari ugufasha abantu bose gusangira amafunguro meza batitaye ku rwego rw’ubukungu.
Inshuro nyinshi mu mwaka, abakiriya bahabwa amafunguro ategurwa nk’ibisanzwe ariko ntibasabwe kwishyura ku giciro runaka. Bahabwa gusa ibahasha yo gushyiramo icyo bashoboye ndetse bagasobanura ayo bagenewe abakozi azwi nka Tip n’ayo bagenewe resitora.
Iyi gahunda igamije gufasha buri wese kugerwaho n’ibyo kurya, yaba umukire cyangwa umukene. Kandi abashinzwe resitora bavuga ko ntacyo bibahombya, kuko abenshi basiga ikintu runaka, abandi bakishyura n’amafaranga aruta ayo bakabaye basabwa iyo haba hashyizweho igiciro.
Nyuma yo guhabwa inyenyeri ya Michelin, aba bashakanye bifuza ko ubu buryo bwakwaguka bukagera mu yindi mijyi no ku rwego mpuzamahanga.
Kuri iyi nshuro, resitora zisaga 20 muri Mexico City zitabiriye “Eat What You Want, Pay What You Can Day” ku ya 27 Kanama.
Kuri bo, ni uburyo bwo guca icyuho mu mibereho, kugaragaza ubumwe no kongera amahirwe yo kubona amafunguro meza kuri bose nk’uko bikubiye mu nkuru ducyesha BBC.
Iyi gahunda ishobora kuba intangiriro y’imikorere mishya y’amaresitora ku rwego rw’isi. Mu bindi bihugu hari aho byari bisanzwe bikorwa, nko muri Annalakshmi Restaurant yo muri Singapore na Rethink Café yo muri Brooklyn, NY.
Ba nyiri iyi resitora, bavuga ko intego nyamukuru ni uko abantu benshi bazabasha kwishimira amafunguro meza, hatitawe ku bushobozi bwabo bwo kwishyura. “Akazi ko mu resitora kararuhije cyane, inyungu na zo ni nke. Ariko ibi ni ibintu bishoboka kandi bigirira akamaro bose,” Keval ubwo yabisobanuraga.