Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ishobora gukurwaho amanota
1 min read

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ishobora gukurwaho amanota

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria [NFF] ryatangaje ko rishobora kugeza ikirego kuri FIFA rirega ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo kubera gukinisha umukinnyi utemewe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ibi bije nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize, ku munsi wa munani w’amatsinda yo gushaka itike yo kujya muri Amerika, Mexique na Canada muri 2026.

Gusa ngo ikibazo gikomeye cyatewe n’uko Afurika y’Epfo, mu mukino yatsinzemo Lesotho ibitego 2-0, yakinishije Teboho Mokoena, umukinnyi wari usanzwe afite amakarita abiri y’umuhondo, bivuze ko atari yemerewe gukina uwo mukino nk’uko amategeko abiteganya.

NFF irashinja FIFA kwirengagiza iki kibazo, kuko nta cyemezo gifatika cyigeze gitangazwa, uretse ubutumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bwavugaga ko Afurika y’Epfo ifite amahirwe yo kubona itike ya 2026 niramuka itsinze Nigeria mbere yuko bahura.

Ademola Olajire, Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri NFF, yavuze ko ibyo FIFA ivuga ku mbuga nkoranyambaga bitajyanye n’amategeko, kandi ko bibabaje kuba hakibura umwanzuro usobanutse urafatwa kuri iki kibazo gifite ingaruka zikomeye ku mikino yo gushaka itike.

Aho yagize ati: “Ntabwo FIFA yigeze itangaza umwanzuro wayo ufatika kuri kiriya kibazo. Ibyo bavuga ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye n’ibigomba gukorwa mu buryo bukurikije amategeko.”

Gusa, impamvu ituma Afurika y’Epfo idahita ihanishwa ibihano ni uko Lesotho itigeze itanga ikirego mu masaha 24 akurikira umukino, nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya. NFF yo ivuga ko ibyo bitagombye gukoma mu nkokora ubutabera, kuko ikibazo kirimo gukinisha umukinnyi utemewe gikwiriye gusuzumwa byimbitse.

Magingo aya, Afurika y’Epfo ni yo iyoboye Itsinda C n’amanota 17, ikurikiwe na Bénin ifite 14. U Rwanda na Nigeria binganya 11, mu gihe Lesotho ifite 6 naho Zimbabwe ikagira 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *