Ubushakashatsi: Ese ubuzima bwahozeho ku mubumbe wa Mars?
3 mins read

Ubushakashatsi: Ese ubuzima bwahozeho ku mubumbe wa Mars?

Icyogajuru cya ’Perseverance’ cyoherejwe gukora ubushakashatsi bugamije kumenya niba Umubumbe wa Mars warahozeho ubuzima, giherutse gufata amafoto yakangaranyije abahanga mu by’Isanzure, nyuma yo kubona ibimenyetso byerekana ko kuri Mars hahoze ubuzima.

Zimwe mu nshingano za ’Perseverance’ yarimo no gufata bimwe mu bimenyetso byerekana ko kuri Mars hahoze ubuzima, bimwe bikaba byazanwa ku Isi kugira ngo birusheho gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse.

Muri Kamena umwaka ushize, iki cyogajuru cyageze ku gace ko kuri Mars kariho amabuye asa nk’ari ahantu hahoze umugezi. Abashakashatsi bakeka ko ayo mabuye yiremye binyuze munsi y’umugezi wagendaga gahoro.

Ibi byatumye abashakashatsi b’Ikigo cya Amerika gishinzwe Isanzure, NASA, bafata umwanya wo kwiga byimbutse kuri ayo mabuye, kuko ari ikimenyetso simusiga gishobora guhamya ko kuri Mars hahoze amazi. Ubundi abashakashatsi bakeka ko kuri Mars hahoze ikiyaga, ubundi bakavuga ko iyo imvura yagwaga, hari imigezi yiremaga.

Ibi byose biri gushakirwa ibimenyetso kuko biramutse byemejwe mu buryo ntakuka ko Mars yahoranye amazi, byaba ikimenyetso cy’ingenzi mu rugendo rwo kumenya niba harahoze ubuzima.

Muri ya mabuye aherutse kugaragara, hari ibuye risongoye ryateye amatsiko iri tsinda ry’abashakashatsi. Iryo buye baryise ’Cheyava Falls.’

Cya cyogajuru cya ’Perseverance’ cyarifasheho agace gato ko gukorerwaho ubushakashatsi (sample), abashakashatsi bakita ’Sapphire Canyon.’ Aka gace kazagarurwa ku Isi kugira ngo gakomeze gusuzumwa mu buryo bwimbitse.

Ibuye rya Cheyava Falls ringana na santimetero 60 mu gihe agace kazagarurwa ku Isi ari gato kurushaho, gafite santimetero esheshatu gusa.

Icyateye abashakashatsi kugira amatsiko kurushaho ni uko mu mwobo wari urimo ibuye rya Cheyava Falls, icyogajuru cya ’Perseverance’ cyemeje ko harimo ibinyabutabire bya oxidized iron, phosphorus, sulfur na organic carbon.

Hano ku Isi, ’microbes’ zishobora kurya ku bintu bikoze muri ibi binyabutabire byose. Ku rundi ruhande, habonetse ibinyabutabire bya greigite bizwiho gusohorwa na ’microbes’ zimwe na zimwe ku Isi.

Hagaragaye kandi ikinyabutabire cya vivianite gikunze kuboneka mu bisigazwa by’ikinyabuzima cyapfuye kikabora.

Abashakashatsi ba NASA bemeza ko bigoye cyane kubona ibi bimenyetso byose ahantu hatigeze haba ubuzima na rimwe. Gusa ku rundi ruhande, ubushyuhe bwinshi ndetse na acid bishobora gutuma ibyo binyabutabire byirema, nubwo aho hantu nta buzima bwaba buhari.

Gusa ikidasanzwe kuri Mars, ni uko nta bimenyetso bya acid cyangwa ubushyuhe bwinshi, ku buryo hakemezwa ko ari byo byateye kwirema kw’ibi binyabutabire.

Umwe mu bahanga bakurikirana ’Perseverance’, Katie Stack Morgan, avuga ko ibyo binyabutabire ari ibisigazwa by’ibinyabuzima, kurusha uko byaba iby’ikindi kintu nk’ubushyuhe cyangwa acid.

Ibi bimenyetso byose ni byo bituma Sean Duffy uri mu buyobozi bwa NASA, avuga ko ari bwo bwa mbere abashakashatsi bashoboye kubona ibimenyetso bishobora kwerekana ko kuri Mars higeze kuba ubuzima.

Ati “Iki ni cyo kimenyetso cy’ubuzima gifatika tubashije kubona kuri Mars.”

Kuva mu kinyejana cya 19, abashakashatsi bakunze kwiga kuri uyu Mubumbe ndetse kuva icyo gihe, byagiye byemezwa ko hashobora kuba harahoze ubuzima mu myaka irenga za miliyari, ariko bukaza kugenda bucyendekera bitewe n’uko ikirere cy’uwo Mubumbe cyarushijeho gutakaza ubushobozi bwo gukomeza gusigasira ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *