Soleil na Yves Rwagasore bahuje imbaraga mu gushimangira ubutumwa bwiza mu ndirimbo nshya
2 mins read

Soleil na Yves Rwagasore bahuje imbaraga mu gushimangira ubutumwa bwiza mu ndirimbo nshya

“Elohim”: Indirimbo nshya ya Yves Rwagasore na Soleil ikomeje kugarura ibyiringiro mu mitima ya benshi.Umuramyi ukunzwe mu muziki wa wo kuramya Imana, Yves Rwagasore, afatanyije na Soleil, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Elohim”, indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo kuramya Imana ikomeye no kuyishyira hejuru mu buzima bw’abayizera.

Iyo ndirimbo ikomeje gufasha abantu benshi mu gusobanukirwa imbaraga n’ububasha by’Imana mu buzima bwa buri munsi.Yves Rwagasore ni umwe mu baramyi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zafashije imitima ya benshi zirimo “Itsinzi”, “Narababariwe”, “Uniguse”, na “Thank you God”, indirimbo zigaragaza umutima wicisha bugufi ugamije gushimira Imana.Uyu muhanzi kandi yagiye agaragaza ubudasa mu muziki we binyuze muri Album ye yise “Imbabazi” yakunzwe bikomeye. Mwiyo album yashyize imbere ubutumwa bwo kugaragaza urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo, ibintu byagize uruhare mu gukomeza kwizera kwa benshi.

Indirimbo “Elohim” igaragaramo ubutumwa bwimbitse bwo kugaragaza Imana nk’Isumbabyose, Umuremyi n’Utegeka byose. Izina Elohim nk’uko riboneka mu Byanditswe Byera, rikoreshwa inshuro zirenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2,500) mu Isezerano rya Kera, rikagaragaza imbaraga, ububasha, n’ubwami by’Imana.

Yves Rwagasore yagiye atandukana n’abandi bahanzi mu buryo bwo guhuza ubutumwa n’injyana, akoresha amagambo yimbitse cyane ,ashoreye iminsi muri bibiliya ariko afite ireme, bigatuma indirimbo ze ziba ibikoresho byo gusengeramo no kwiyegereza Imana.

Yves Rwagasore akomeje gufasha imitima binyuze mu ndirimbo nshya “Elohim”

Ni umwe mu bahanzi batanga umusanzu wihariye mu kugaragaza ko umuziki wa wo kuramya ushobora kugera ku rwego mpuzamahanga.Mu buhamya bwe, uyu muramyi akunze kugaragaza ko umuziki atawufata gusa nk’ubuhanzi, ahubwo nk’ubutumwa bwo kubwiriza abantu Ijambo ry’Imana mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.

Ni nayo mpamvu indirimbo ze, harimo na “Elohim,” ziba zifite umwihariko mu kubaka ubuzima bw’abo zigeraho Bose.Indirimbo nshya “Elohim” kandi izanye umwihariko udasanzwe, kuko yakozwe ku rwego rwo hejuru mu majwi n’amashusho, ikaba igaragaramo ubuhanga bwatanzwe na mwuka wera ndetse n’ubutumwa buhambaye bwo gushyira imbere Imana mu bihe byose.

Uretse kuba ari umuhanzi w’indirimbo zifasha abantu, Yves Rwagasore ari mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rwa Gospel nyarwanda, akayigeza ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo “Elohim” ni ikimenyetso cy’uko uyu muramyi akomeje kwagura imbibi z’ubutumwa bwe no guteza imbere umuziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze.

Narababariwe,Uniguse zimwe mu ndirimbo zanditse amateka akomeye mubuzima bwa Yves Rwagasore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *