
Chryso Ndasingwa na Ntora worship team bazataramira abazitabira igitaramo ‘Free Indeed Worship Experience’ cya Korali Ichthus Gloria
Itsinda ry’abaririmbyi rikora ivugabutumwa muri Serivisi Mpuzamahanga mu itorero rya ADEPR Nyarugenge “Korali Ichthus Gloria”, ryatangaje ko rizafatanya n’umuryamyi Chryso Ndasingwa na Ntora worship team mu gitaramo ‘Free Indeed Worship Experience.’
Ni igitaramo kizaba tariki ya 05 Ukwakira 2025 muri Camp Kigali guhera saa Kumi z’amanywa, kwinjira bikaba byagizwe ubuntu mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zose.
Korali Ichthus Gloria imaze imyaka irenga 25 mu ivugabutumwa, aho imaze kugira imizingo itatu t’indirimbo z’amajwi. Kugeza ubu kandi bamaze gushyira hanze indirimbo z’amashusho 2 zirimo “EL Roi na ‘I am’.
Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko igihe cyari kigeze ngo iri tsinda rirenge imbibi zo gukorera mu rusengero gusa dore ko bakunda no kuririmba indirimbo zabo mu ndimi zitandukanye.
Bavuze ko Uwiteka yabakoreye ibintu byinshi ko igihe kigeze ngo bakoreshe impano Imana yabahaye mu kugeza ubutumwa bwiza kure bakagera impande zose z’isi. Igitaramo ‘Free Indeed Worship Experience’ kizaba ari igihe cyiza cyo gutaramira abakunda ibihangano by’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane abakunda iyi Korali.
Muri iki gitaramo hazafatirwamo amashusho y’indirimbo nshya 6 zanditswe mu ndimi 4: Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari Ubuntu mu rwego rwo kugera kuri bose n’abadafite uko bakwishyura.

Korali Ichthus Gloria yateguye igitaramo Free Indeed Worship Experience

Igitaramo kizaba tariki 05 Ukwakira kwinjira bikazaba ari ubuntu
I AM imwe mu ndirimbo za Korali Ichthus Gloria