
Amagaju yatangiye shampiyona agaraguza agati ikipe ya As Kigali
Amagaju FC yatangiye neza Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, atsinda AS Kigali ibitego 2-1, mu mukino w’Umunsi wa Mbere wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025.
Aya ni yo makipe yari asigaye atarakina uyu munsi, utabariyemon APR FC na Marine FC na zo zagombaga gukina uyu munsi ariko ukaba warusubitswe kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Ni umukino wari washyizwemo imbaraga ku mpande zombi, ndetse ku munota wa 32, Amagaju abona penaliti yari kuvamo igitego cya mbere ariko Ndayishimiye Edouard ayitera hanze.
Ku munota wa 45 w’umukino, Rachid Mapoli Yakini w’Amagaju yatsinze igitego cya mbere cyatumye amakipe yombi ajya mu karuhuka iyoboye umukino.
Byasabye umunota wa 75 kugira ngo iki gitego cyishyurwe na Nturushwa Aimé, gusa ibyishimo ntibyarambye kuko ku munota wa 68 Habineza Alphonse yashyizemo igitego cy’intsinzi cy’Amagaju FC.
Kugeza ubu AS Kigali iri mu makipe atandatu yabonye amanota atatu ku Munsi wa Mbere, mu gihe urutonde ruyobowe na Gorilla FC na Rayon Sports zizigamye ibitego bibiri.
Imikino ya Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, ubwo Gorilla izaba ikina na Mukura VS&L, ndetse na Gicumbi FC ikakira APR FC.