Umuramyi Bikem wa Yesu abinyujije mu nganzo yunamiye Se na Gogo yafataga nka Malayika
6 mins read

Umuramyi Bikem wa Yesu abinyujije mu nganzo yunamiye Se na Gogo yafataga nka Malayika

Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem wa Yesu, akaba amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru kubera urupfu rwa Gogo [Gloriose Musabyimana] yafashaga cyane mu rugendo rwe rw’umuziki, yakoze mu nganzo yunamira umubyeyi we Rev. Past Nzabonimpa Canisius umaze imyaka itatu yitabye Imana, ndetse na Gogo witabye Imana mu minsi ishize.

Bikem wa Yesu ni umusore ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akabifatikanya n’itangazamakuru. Yakuririye muri Korali Bethanie ya Gihundwe, ni umuhanzi wigenga akaba n’umutoza w’abaririmbyi.

Uyu musore umaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru kubera inkuru y’urupfu rwa Gogo, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya “Iwacu Si Ino” yahimbye mu rwego rwo guherekeza Se witabye Imana kuwa 23 Mutarama 2022 no kwibutsa abantu ko “twese ari yo nzira tugomba, bityo tugakora neza no kubana amahoro”.

Bikem wa Yesu yavuze aho yakuye inganzo y’iyi ndirimbo, ati: “Ndabasuhuje nshuti zanjye mwese aho muherereye, nitwa Bikem wa Yesu. Iyi ndirimbo “Iwacu Si Ino” imaze igihe kingana n’amezi abiri ikozwe, ariko nari naranze kuyishyira hanze ku bw’impamvu natarinzi.

Nandika iyi ndirimbo nari mfite igitekerezo cyo kuyishyira hanze mu rwego rwo kwibuka papa wacu watashye mu myaka mike ishize. Ngirango iyo nkuru murayizi, abazi famille nkomokamo. Najyaga mbyuka ngashaka gushyira hanze iyi ndirimbo, ariko umutima ukanga ntazi impamvu.”

Akomeza agira ati: “Gogo Gloriose ari mu mashusho y’iyi ndirimbo, ariko icyo gihe namushyizemo namwifashishije nk’umukinnyi cyangwa nk’umufigurant. Kumbi burya Imana yashakaga ko iyi ndirimbo igomba kujya hanze nyuma y’urupfu rwa Gogo kugira ngo na we imuherekeze. Ntangariye umugambi w’Imana pe, ndumiwe.”

Yongeyeho ati: “Gusa message [ubutumwa] iri muri iyi ndirimbo irakureba nawe ukiri muzima. Muhore muzirikana ko ku isi atari iwacu, bityo bitume tworoha kandi duharanire kubana n’abantu bose amahoro. Murakoze. Uyu munsi nsohoye iyi ndirimbo kugira ngo abakundaga papa na Gogo mbibutse ko twese turi abagenzi, iwacu ni mu ijuru, hano ku isi turi abashyitsi.”

Pastor Canisius kuri Bikem ni muntu ki?

Bikem wa Yesu yavuze uko yafataga Se umaze imyaka itatu yitabye Imana. Ati: “Data nubwo yari umubyeyi wanjye, ariko yari n’umushumba wanjye, yari umujyanama wanjye, yari role model wanjye. Ndibuka ukuntu yajyaga ahora ambwira ati: ‘Naho ibindi byose uteganya kuzampa nk’umwana ushimira umubyeyi wabireka, igihembo ngukeneyeho ni uko unyubahira Imana gusa.’”

Gogo Gloriose kuri Bikem wa Yesu ni muntu ki?

Bikem wa Yesu yavuze ko yafataga Gogo nka Malayika. Ati: “Gogo Gloriose nawe wamaze kutuvamo yari umukobwa wanjye, yari mushiki wanjye, yari ibyishimo byanjye n’abandi benshi ku isi. Njye najyaga nyuzamo nkanamubona nka Malaika kuko Gogo mu gihe twagendanye cyose nta kosa nigeze mubonaho cyangwa icyaha. Nari narayobewe matière aremyemo pe”.

Yavuze ko Gogo yatinyaga Imana ndetse akaba yari umuhanga mu gusenga. Aragira ati: “Gogo yubahaga Imana kandi akayitinya, Gogo yari umuhanga mu gusenga. Gogo Gloriose wishwe n’ibihaha, ntekereza ko ubu aho ari yishimye.

Ku munsi wo gushyingura Gogo, Bikem wa Yesu yakomoje ku ndirimbo ya nyuma ya Gogo yitwa “Inzira Ebyiri”. Yaragize ati: “Ndashima Imana ko amaso ya Gogo yabashije kubona imirimo y’Imana ku buzima bwe, ajya gupfa yampaye ubutumwa bw’uko abantu bakwiriye kwihana, ni na yo ndirimbo ya nyuma ye duheruka gusohora, abantu nibihane bave mu byaha.’

Incamake ku mateka ya Rev. Pastor Nzabonimpa Canisius, Se wa Bikem wa Yesu

Rev. Pastor Nzabonimpa Canisius, Se wa Bikem wa Yesu ndetse na Joel Sengurebe wa Iyobokamana Tv ikorera kuri Youtube, yari azwi cyane mu Itorero ADEPR. Yaguye mu Karere ka Rubavu aho yari yagiye gukorera ivugabutumwa. Yari azwi cyane mu nyigisho zururutsa imitima by’umwihariko mu Rwanda bihereye muri ADEPR yabarizwagamo.

Rev. Pastor Nzabonimpa Canisius witabye Imana mu 2022 ku myaka 65 y’amavuko, yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe. Yabaye Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rwahoze ari Ururembo rw’Iburengerazuba.

Mbere yo kwitaba Imana, yateganyaga gukora DVD ebyiri z’inyigisho zizaza zikurikiye iyo yamuritse mu 2017, zirimo iyitwa “Uburyo bwiza bwo kuba muri Kirisitu Yesu” no “Kwigaragaza kw’Imana mu biremwa.”

Rev. Pastor Nzabonimpa yari umwe mu bavugabutumwa bari bakomeye muri ADEPR. Yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye aho mu Ukuboza 2017, yanyuze mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris yigisha muri ADEPR Europe no mu yindi mijyi irimo Lyon na Le Havre.

Yanakoze ivugabutumwa mu Mujyi wa Oslo muri Norvège muri Mutarama 2018, akomereza mu Bubiligi ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Region ya Europe. Ivugabutumwa yarisoreje mu Mujyi wa Tours mu Bufaransa ku wa 5 Gashyantare 2018, aho yageze avuye kubwiriza muri ADEPR Strasbourg.

Incamake ku mateka ya Gogo wafashwaga mu muziki na Bikem wa Yesu

Ku wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Gogo wari uri muri Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa. Bivugwa ko yari asanzwe arwaye indwara y’umutima. InyaRwanda yamenye ko yishwe n’indwara yitwa “Asphyxia” iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen), ikaba izwi nko “kubura umwuka” cyangwa “guhagarara k’umwuka”.

Bikem wa Yesu [Bikorimana Emmanuel] wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo ndetse akaba yarafatwaga nka ‘Manager’ we, yashenguwe cyane n’urupfu rwa Gogo. Ati “R.I.P Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima”. Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo bitandukanye yari yatumiwemo birimo n’icyo yahuriyemo n’abarimo Pastor Wilson Bugembe.

Gogo yavutse mu 1989, avukira i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto. Kuva mu 2024 ni bwo yamenyekanye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo “Blood of Jesus” yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kugera aho isubirwamo n’abanyamuziki bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.

Ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 ni bwo Gogo yashyinguwe iwabo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Munini. Perezida wa Chorale Umucyo yo muri Angilikani, ari na yo Gogo yaririmbagamo, yavuze ko bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu muhanzikazi kuko ari bwo yari agejeje igihe cyiza cyo gukorera Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *